Amerika na Iran bari mu nzira y'amasezerano yo guhagarika imirwano
Leta zunze ubumwe z'Amerika na Iran bari kwegereza kubwumvikane bw'amasezerano y’agateganyo yo guhagarika burundu imirwano iri hagati y’impande zombi, nk’uko ubuyobozi bw'ubuhuza bwabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2026.
Umuyobozi wo muri Pakistan uri mu biganiro yavuze ko icy’ibanze kuri ubu ari uko habanza gutangazwa ihagarikwa rya burundu ry’intambara, mu gihe ibindi bibazo byakomeza kuganirwaho nyuma y’uko impande zombi zisubukuye ibiganiro by’imbona nkubone.
Yagize ati “Icyo dushyize imbere ni uko batangaza ihagarikwa rya burundu ry’intambara, ibindi bibazo bikazaganirwaho nyuma.”
Ibi bibaye mu gihe hari amakuru avuga ko hari umushinga w’inyandiko y’urupapuro rumwe ushobora gushingirwaho mu guhagarika intambara no gutangiza ibiganiro bishya ku bibazo bikomereye impande zombi zishyamiranyeho.
Uyu mushinga kandi ushobora gutangiza ibiganiro byo kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, gusubukura ubucuruzi bwo mu nyanja no kuganira ku bihano Amerika yafatiye Iran, hamwe na gahunda yayo y’ingufu za nucléaire.
Ku ruhande rwa Iran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Baqer Qalibaf, yagaragaje kutizera ayo makuru avuga ko impande zombi ziri hafi kumvikana, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze mu buryo bwo gushinyagurira ati “Operasiyo nyizera muvandi, yapfubye.” anashinja Amerika gukwirakwiza amakuru agamije kuyobya abantu.
Qalibaf yavuze ko ayo makuru ari uburyo bwa Washington bwo kugerageza kugaragaza intsinzi mu gihe yananiwe kugera ku ntego zayo ku bijyanye n’Umuhora wa Hormuz.
Nubwo impande zombi zigaragaza ubushake bwo kugera ku bwumvikane, haracyari kutumvikana ku bibazo bikomeye birimo gahunda ya Iran ya nucléaire ndetse n’igenzura ry’Umuhora wa Hormuz, ufatwa nk’inzira ikomeye inyuramo peteroli na gaze byose byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.
Ibi biganiro bikomeje gukurikiranwa n’amahanga, mu gihe hakomeje kugaragara icyizere gike kigaragaza ko impande zombi zishobora kugera ku bwumvikane bwo guhagarika imirwano.



Kinyarwanda
English






