Iran yarashe amato muri Hormuz inibasira icyambu cya UAE
Umuhora wa Hormuz wongeye kuzamo umwuka mubi nyuma y'uko Ingabo za Iran zarashe ubwato bwinshi zinarasa ku cyambu cya Leta zunze ubumwe z'Abarabu( UAE) mu rwego rwo kugaragaza ko zigifite ubushobozi bwo guhangana na Amerika.
Ibi byabaye nyuma y’uko Amerika yari imaze gutegeka ingabo zayo zirwanira mu mazi gufungura umuhora wa Hormuz.
Perezida Trump yari yatangije ibikorwa by'ingabo byo gufungura Hormuz, binyuze muri gahunda yise “Project Freedom”, bigamije gufasha ubwato bwari bwabuze inzira muri uwo muhora uri ku ruhande rwa Iran.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko mu masaha ya mbere yo ku wa 4 Gicurasi 2026, yarangiye nta bwato butwaye ibicuruzwa bunyuze muri Hormuz, ibyakomeje guteza impungenge ku bucuruzi mpuzamahanga.
Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko hari ubwato bubiri bwabashije kwambuka bunyuze muri uwo muhora, ariko Iran ibinyomoza yivuye inyuma, ivuga ko ayo makuru nta shingiro afite.
Ku rundi ruhande, umuyobozi w’ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati yavuze ko barashe ubwato buto bwa Iran ariko nabyo ihita ibihakana.
Iran mu kugaragaza aho igeze igenzura, yasohoye ikarita y’amazi igaragaza ko ibikorwa byayo byageze kure y’umuhora wa Hormuz, bikagera no mu bice by’amazi mpuzamahanga birimo n’inkengero za UAE.
Ibihugu n’inzego zitandukanye byemeje ko hari ingaruka zatangiye kugaragara, aho Korea y’Epfo yatangaje ko bumwe mu bwato bwayo bwari butwaye ibicuruzwa bwarasiwe muri uwo muhora, mu gihe urwego rushinzwe umutekano wo mu mazi rw’u Bwongereza rwemeje ko hari ubwato bubiri bwarasiwe ku cyambu cyo ku ruhande rwa UAE.
Na none, sosiyete yo muri UAE icuruza ibikomoka kuri peteroli yavuze ko amwe mu mato yayo ntamizigo yari irimo yarashwe na za drones za Iran.
Kugeza ubu, umuhora wa Hormuz, unyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikenerwa ku Isi hose, uracyafunze, ibintu bikomeje gukurikiranwa hafi n’amahanga kubw'ingaruka bishobora kugira ku bukungu bw’Isi.



Kinyarwanda
English






