Ngoma: Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda ibikurura amakimbirane mu miryango
Mu karere ka Ngoma ho mu ntara y'i Burasirazuba hasojwe ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira amakimbirane mu miryango, aho ubuyobozi ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma bwagaragarije abaturage ingaruka zituruka ku makimbirane, bunabasaba kwirinda ibishobora kuba intandaro yayo.
Ni Ubukangurambaga bwatangiye tariki 21 Gicurasi busozwa tariki 31 Gicurasi 2026, bukaba bwarateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Ngoma n'imiryango ishingiye ku myemerere hagamijwe gukumira amakimbirane yo mu miryango, no gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu nzira z’amahoro.
Ibirori byo gusoza ubwo bukangurambaga byitabiriwe n'abayobozi mu nzego z'Ibanze n'umutekano mu karere ka Ngoma, n'abandi bafatanyabikorwa biganjemo abanyamadini.
Ubwo bukangurambaga bwasojwe imiryango igera kuri 780 yahawe inyigisho n’ubujyanama byabafashije gukemura amakimbirane yari ayugarije no kongera kubaka umubano mwiza hagati y’abashakanye. Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko inyigisho bahawe zabafashije gusobanukirwa ingaruka z’amakimbirane ndetse n’akamaro ko kubaka umuryango ushingiye ku bwumvikane, kubahana no gufatanya mu iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu bikorwa byakozwe muri ubwo bukangurambaga by’umwihariko Compassion International Rwanda n'amatorero afashwa nayo, yagize uruhare muri ubwo bukangurambaga .
Yagize ati: “Turashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bacu, cyane cyane Compassion International Rwanda, ku nkunga n’ubufatanye ikomeje kugaragaza mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bacu binyuze mu matorero ifatanya nayo. Kuba imiryango igera kuri 780 yarafashijwe kuva mu makimbirane."
Meya Niyonagira yakomeje ashimira abaturage biyemeje kuva mu makimbirane bagaharanira kongera kubana mu mahoro .
Yagize ati "Iyi ni intambwe ikomeye mu kubaka umuryango nyarwanda ushikamye. Amakimbirane asenya urugo, agahungabanya uburere bw’abana ndetse akabangamira iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange. Turasaba abaturage bose gukomeza kwimakaza ibiganiro, kubahana no gukemura amakimbirane mu nzira z’amahoro kugira ngo dukomeze kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye."
Kucyumweru tariki 31 Gicurasi 2026, ubwo hasozwaga ubwo bukangurambaga abaturage borojwe inka n’amatungo magufi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho myiza y’imiryango yabo. Hanabaye umuhango wo gusezeranya imbere y’amategeko imiryango 13, mu gikorwa cyayobowe n’Umwanditsi w’Irangamimerere mu Karere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie, nyuma yo gufata icyemezo cyo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.



Kinyarwanda
English






