Perezida Kagame na Macron bagiye gutaha urwibutso rwa Jenoside i Paris
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bagiye gutaha ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe i Paris mu Bufaransa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, biteganyijwe ko bazataha uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe i Paris, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2026.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Champs Elysée), byashimangiye ko iyibakwa ry’urwo rwibutso, rishingiye ku mubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, ikaba ari gahunda yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris.
Iki kimenyetso cy’urwibutso cyiswe “L’Archive” cyatunganyijwe n’umunyabugeni Grada Kilomba agamije kugaragaza amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha icyubahiro abayizize.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko aho urwo rwibitso rwashyizwe hazakomeza kuba igicumbi cy’amateka n’urwibutso ruhererekanya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bisekuruza bitandukanye.
Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu bombi bafata ijambo mu muhango wo gusoza icyo gikorwa kizanavugamo Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire hamwe na Uwimbabazi Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abazitabira iki gikorwa bazataramirwa n’umuhanzi w’Umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda Gaël Faye, uzabagezaho igisigo cy’undi Mufaransakazi ukomoka mu Rwanda, Béata Umubyeyi Mairesse na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezidansi y’u Bufaransa ikomeza igira iti “Uyu muhango uje ukurikira urugendo rwo kwibuka n’ubwiyunge bwaharaniwe mu myaka myinshi ishize hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda binyuze mu biganiro, umurimo uhuriweho w’ubushakashatsi no guharanira ukuri, kuzirikana uruhare rw’u Bufaransa byakozwe na Perezida Macron ubwo yasuraga u Rwanda muri Gicurasi 2021, nk’igikorwa cyashyizweho mu rwego rwo kwigisha no kongera imbaraga zishyirwa mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside.”
Muri Gicurasi 2021, Perezida Macron yavuze ko yaje i Kigali kugaragaza ukuzirikana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni imwe mu minsi 100.



Kinyarwanda
English






