issa
Kwita Izina ku nshuro ya 21 bizaba ku wa 4 Nzeri

May 6, 2026 - 08:15
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21 uzabera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, uzahuza ibihumbi by’abaturage n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi, muri Pariki y’Ibirunga, mu kwizihiza ivuka ry’abana b’ingagi.

Mu muhango uheruka wabaye ku wa 5 Nzeri 2025, abana b’ingagi 40 bakomoka mu miryango 15 bahawe amazina, bituma umubare wazo zose zimaze kwitwa amazina kuva mu 2005 ugera kuri 438.

Muri uwo muhango, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye abaturage b’Akarere ka Musanze gukomeza kugira uruhare mu kurinda ingagi, agaragaza ko ari umutungo w’agaciro kanini igihugu gifite ugomba gusigasirwa n’Abanyarwanda bose.

Binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo iyo gusaranganya inyungu zituruka mu bukerarugendo, amafaranga ava muri uru rwego yakomeje kwiyongera, agera kuri miliyoni 685 z’amadolari mu 2025 avuye kuri miliyoni 647 z'amadolari mu 2024, bingana n’izamuka rya 6%. Umubare w’abasura u Rwanda na wo wazamutseho 9% ugera kuri miliyoni 1.49 z' amadolari, aho Pariki y’Ibirunga ikomeje kuba imwe mu zikurura ba mukerarugendo benshi mu gihugu.

Buri mwaka, uyu muhango witabirwa n’abantu b’ibyamamare baturuka mu nzego zitandukanye zirimo imyidagaduro, siporo, ubumenyi n’ibijyanye no kubungabunga ibidukikije. Mu bihe byashize, witabiriwe n’abaririmbyi, abakora filime, abo mu miryango y’ubwami ndetse n’abakora ibikorwa byo kurengera ibidukikije ku rugamba rw’imbere, batanga amazina agaragaza indangagaciro zirimo kurengera inyamaswa, kwihangana, ubumwe n’umuco.

Uyu muhango kandi utanga amahirwe yo gukangurira abantu kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurinda amoko y’inyamaswa ziri mu kaga n’aho ziba.

May 6, 2026 - 08:20