Burera: Umuvunyi Mukuru yasabye abayobozi kwirinda gusiragiza abaturage
Nyuma yo kwakira ibibazo by'abaturage muri gahunda y'icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n'Akarengane mu karere ka Burera, abayobozi basabwe gukemura ibibazo by'abaturage bakanirinda kubasiragiza.
Umunsi wa Kabiri w'icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n'Akarengane mu karere Burera abayobozi n'abaturage bahuriye mu Nteko y'abaturage yabereye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.
Mu biganiro yagejeje ku bitabiriye Inteko y'abaturage, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeline, yasabye abayobozi b’inzego zitandukanye kurushaho gukemura ibibazo by’akarengane n’ibibangamiye abaturage, ashimangira ko serivisi nziza no kurenganura abaturage ari inkingi y’imiyoborere myiza.
Nyuma yo kuganira n'abaturage bari bitabiriye Inteko y'abaturage, bamwe mu baturage bamugejejeho ibibazo birimo ibyo bagejeje ku buyobozi mu nzego z'ibanze ariko ntibikemuke ahubwo bagakomeza gusiragizwa.
Umuvunyi Mukuru yibukije abayobozi ko bafite inshingano zo kwakira neza abaturage, gukemura ibibazo byabo bakirinda kubasiragiza. Umuvunyi Mukuru yavuze ko hakiri ibibazo abaturage bagaragaza birimo amakimbirane ashingiye ku mitungo, ibibazo by’ubutaka, imanza zitinda kurangizwa ndetse n’akarengane gashobora guterwa no kudakurikiza amategeko.
Umuvunyi Mukuru yasabye abayobozi ibyo bibazo by'abaturage kubikurikiranira hafi no gukorera mu mucyo kugira ngo abaturage barusheho kugirira icyizere inzego zibayobora.Yanasabye abayobozi kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko no guharanira inyungu z’abaturage.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo kuganira n'abaturage no kwakira ibibazo byabo,Umuvunyi Mukuru Nirere Madeline yavuze ko abayobozi bakwiye gukemura ibibazo bibangamiye abaturage badasiragijwe.
Yagize ati" Umuyobozi aba agomba kwegera umuturage ikindi Inteko z'abaturage zibyazwe umusaruro ariko nanone himakazwe ubuhuza ariko nko kuvuga ngo icyangombwa cy'ubutaka, kandi hari umukozi ubishinzwe ku Murenge n'uw'Akarere, niba tuvuze ngo mubahe icyangombwa bakavuga ngo ejo tuzajyayo, bivuze ko bakabaye barabikoze."
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwagaragaje ko bugiye gukomeza gukorana n’inzego bireba kugira ngo ibibazo abaturage bafite bikemurwe vuba kandi mu buryo burambye, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ku munsi wa kabiri wa gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu karere ka Burera ,hakiriwe ibibazo 75, muribyo 23 byakemuriwe mu nteko y'abaturage, 52 bihabwa umurongo kuburyo bigomba gukemuka bitarenze iminsi 30.



Kinyarwanda
English






