Gisagara: Abarenga ibihumbi 14 barashimira Leta nyuma yo gutangira kunywa ku mazi meza
Abaturage bo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara bavuga ko bamaze kugerwaho n’impinduka zikomeye mu mibereho yabo nyuma y’ibikorwa by’iterambere bagejejweho na Leta y’u Rwanda byashyizwe mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango wa Croix Rouge wabafashije kubona amazi meza ukanaboroza amatungo abafasha kwiteza imbere.
Nyuma y’igihe kinini abaturage batuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara bataka ikibazo cy’amazi meza bavuga ko yababujije gukora ibikorwa byabo bibafasha kwiteza imbere, kuri ubu bahamya ko barimo kwiteza imbere bakanywa amazi meza afite isuku ndetse bakuhira imyaka yabo nyuma yo kugezwaho amazi meza.
Aba baturage barimo n’aborojwe amatungo arimo ingurube, inkoko n’inka, bashimira Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabaha ayo matungo akomeje kubafasha kwiteza imbere.
Umubyeyi Denise Niyoyita wo mu Kagari ka Nyabisagara ashimira Leta avuga ko ubuzima bwe bwahindutse mu buryo bugaragara nyuma yo guhabwa ingurube imufasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Ndashimira Leta cyane kuko nyuma yo guhabwa ingurube niteje imbere bitewe n’uko iyo nahawe yarororotse cyane kugeza ubwo imfasha kugira ubushobozi bwo kugura inka ubu nanjye natangiye gufasha abandi.”
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu muryango wa Croix Rouge mu Karere ka Gisagara yanafashije amatsinda y’abaturage atandukanye gukora imishinga ibabyarira inyungu aho amwe muri ayo matsinda amaze kugera ku bworozi bw’inkoko burenga 1000 bubafasha kubona inyungu ibateza imbere.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko ibyo bikorwa byose bigamije gufasha abaturage kugera ku mibereho myiza no kwiteza imbere binyuze muri gahunda ya Tuzamurane.
Ati “Ni ibigamije guteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere ryabo binyuze muri gahunda ya Tuzamurane, ibafasha gukemura ibibazo bitandukanye bibangamira imibereho yabo.”
Kugeza ubu abarenga ibihumbi 14 ni bo bamaze kugerwaho n’amazi meza mu Murenge wa Mukindo, bikaba biteganyijwe ko amazi azagezwa mu tugari 12 twose tugize uwo murenge wo mu Karere ka Gisagara hamwe n’ibindi bikorwa by’iterambere biteganyijwe kuhagezwa, ibyo byose bikazatwara arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.



Kinyarwanda
English






