issa
Igihano ku cyaha cy'ivangura kiri mu byo Yampano akurikiranyweho 

May 19, 2026 - 11:21
 0

Amakuru uwahoze abana na Yampano yigeze kubwira abantu be ba hafi, yasobanuye ko Yampano yamurumye izuru akamubwira ko ariryo yiratana kubera ubwoko avukamo . Ni amagambo agize ivangura ku buryo hari icyo amategeko ateganya.

Mu byaha birindwi Yampano akurikiranyweho harimo icy'ivangura yakoreye uwo babanaga nk'umugore n'umugabo. 

Igihano ku cyaha cy’ivangura n’amacakubiri giteganywa n’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, uwahamwe n’icyaha cy’ivangura ahanishwa igifungo ku buryo bukurikira:Ivangura no gukurura amacakubiri: Iyo umuntu akoze ibikorwa bigaragaza ivangura cyangwa gukurura amacakubiri hagati y’abantu, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) na miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw).

Umuhanzi Yampano bivugwa ko yarumye umugore babanaga akamubwira amagambo arimo ivangura rishingiye ku bwoko.

Kuri ubu Yampano afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. 