Muhanga: 12 bakekwaho ubujura batawe muri yombi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko hari insoresore 12, Polisi ku bufatanye n’irondo yataye muri yombi zikurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bukorerwa mu ishyamba rya Muhanga.
Ni ibyo yatangaje nyuma y’igihe abaturage baca muri iryo shyamba riherereye munsi y’Igororero rya Muhanga hagati y’Umurenge wa Nyamabuye na sitasiyo ya Polisi y’uwo murenge bataka ubujura bukabije burikorerwamo.
Iri shyamba ririmo inzira ihuza abajya mu bice bitandukanye by’Akarere ka Muhanga birimo Ruhina, Kabeza, Nyarutovu, mu Cyakabiri, i Murambi na Munyinya, abaricamo bavuga ko babangamiwe n’ubujura burikorerwamo aho benshi bibirwamo telefone, amasakoshi, amafaranga n’ibindi bitandukanye mu masaha y’umugoroba no mu rukerera.
Abaca muri iryo shyamba bavuga kandi ko abagore ari bo bakunze kugirwaho ingaruka cyane n’ubujura burikorerwamo bitewe n’uko abajura babambura ku ngufu batitaye ku mubare w’abo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES ko "Polisi mu bikorwa irimo byo kurwanya ubujura mu ntara y’Amajyepfo imaze igihe ikora ibikorwa byo guhiga abakora ubwambuzi muri ako gace, ndetse imaze guta muri yombi 12 bakekwaho ibyo byaha bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB."
Yanasabye abaturage "gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abo bahungabanya umutekano w’abaturage bafatwe babihanirwe."
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo hagikomeje kugaragara ibikorwa by’ubujura bikorwa n’insoresore zitwikira ijoro zikiba abaturage, ibyo Polisi ivuga ko irimo kurwanya kugira ngo umutekano w’abaturage ukomere.



Kinyarwanda
English






