Abana barenga miliyoni 40 barwara indwara zitandukanye buri mwaka
Raporo nshya yasohowe n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Bana, UNICEF ku bufatanye na Karolinska Institutet, kaminuza yo muri Sweden izwi cyane mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubushakashatsi bwa siyansi ku buzima bw’abantu, yagaragaje ko imihindagurikire y’ikirere iri mu bibazo bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho by’abana bato hirya no hino ku Isi.
Ni raporo yasohowe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 ikagaragaza ko nubwo mu myaka yashize habayeho intambwe ikomeye mu kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bana barenga miliyoni 40 buri mwaka barwara indwara zitandukanye mu gihe abagera kuri miliyoni 2 bapfa babuze ubutabazi.
UNICEF yagaragaje ko ubushyuhe bukabije, umwuka wanduye, amazi yanduye ndetse n’ibura ry’ibiribwa biri mu bikomeje gushyira abana benshi mu kaga k’indwara zitandukanye zirimo iz’uruhu, umwijima n’ibihaha ku Isi.
UNICEF yasabye ibihugu byose byo ku Isi gushyira imbaraga zishoboka zose mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zikomeje kugariza abana.
Yanasabye Isi kongera ishoramari mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, birimo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere gahunda zirengera abana mu bihugu bikigaragaramo intambara n’inzara.
Iyi raporo isoza isaba Isi gufata ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere nk’ikibazo cyihutirwa cyane kandi gikwiye gushyirwamo imbaraga n’ibihugu byose kugira ngo gikemuke.



Kinyarwanda
English






