issa
Perezida Kagame yashimiye abapolisi ku ruhare rwabo mu myaka 25 ishize

May 27, 2026 - 14:52
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku murava n’ubwitange bagaragaje mu myaka 25 ishize, avuga ko byafashije Abanyarwanda kugira umutekano no gukora ibikorwa byabo batekanye.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, mu muhango wo gutanga ipeti rya “Assistant Inspector of Police” (AIP) ku bapolisi 436 basoje amasomo yabo mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari. Uyu muhango wanahujwe no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda mu bufatanye bwo gutanga umutekano.

Perezida Kagame yavuze ko umurimo wakozwe n’abapolisi mu myaka ishize wagize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu gitekanye kandi abaturage bakabaho bafite icyizere.

Ati “Ndashimira abapolisi bose, ab’uyu munsi n’abo mu gihe cyahise, ku bw’umurava n’ubwitange bwatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye.”

Abapolisi bahawe iri peti rya AIP bamaze hafi umwaka bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi rya PTS Gishari.

Perezida Kagame yanashimiye abahize abandi muri ayo mahugurwa, abashimira ubwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cy’inyigisho.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Perezida Kagame yashimiye abapolisi ku ruhare rwabo mu myaka 25 ishize

May 27, 2026 - 14:52
May 27, 2026 - 15:12