Impamvu Leroy Jacques, Mikels Joy-Lance na Manzi Thierry batigeze bahamagarwa mu Amavubi
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Stephen Costantine, yahamagaye ikipe y’abakinnyi 24 azifashisha mu mikino ya Gishuti barimo Noam Emeran Fritz wakinnye muri Manchester United.
Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo umukinnyi witwa Emeran Noam Fritz uhamagawe bwa mbere ndetse akaba yarakinnye muri Manchester United y’abato ariko ubu akaba ari muri FC Emmen nk’intizanyo ya Groningen FC yo mu gihugu cy’u Buhorandi. Uyu musore yakinnye muri Manchester United hagati ya 2019 kugeza 2023.
Ikintu cyatunguranye cyane ni abakinnyi batatu barimo Manzi Thierry, Mikels Joy-Lance ndetse na Mikels Leroy Jacques batahamagawe, aho FERWAFA yavuze ko aba bakinnyi bafite imvune ari yo mpamvu batigeze bahamagarwa. Ariko kandi ntabwo harimo Sahabo Hakim ukina muri AEK Football Club yo mu Bugiriki.
Muri aba bakinnyi 24 bahamagawe barimo batandatu ba APR FC barimo Niyigena Clement, Byiringiro Gilbert, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude ndetse na Hakizimana Adolphe.
Muri aba bakinnyi bahamagawe batari mu ikipe iheruka barimo Uwineza Fidali ukina muri Kiyovu Sports ndetse na Mbonyumwami Taiba ukina muri Marine FC. Aba bakinnyi bose icyo bahuriyeho ni uko bitwaye neza muri iyi Saison ndetse bagatsinda ibitego birenga 10 muri Shampiyona.
Ku itariki 19 Gicurasi 2026, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ndetse n’umutoza bemeje ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina imikino ya gishuti irimo uwo izakina na Tanzania ndetse na Comoros mu buryo bwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha.
Iyi mikino ikipe y’igihugu y’u Rwanda izayikinira muri Marocco ari naho bazakorera umwiherero. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iheruka kwisanga iri mu itsinda rya K ryo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cya 2027, aho izaba iri kumwe na Liberia, Cape Verde ndetse na Mali.



Kinyarwanda
English






