issa
Umunyamakuru DC Clement yatsinzwe ubujurire

May 27, 2026 - 12:39
 0

Ku itariki 25 Gicurasi 2026 Urukiko Rukuru rwa Gasabo rwasomye umwanzuro w’urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement. Ni ubujurire yatanze ku itariki 2 Gicurasi 2026.

Ni umwanzuro wemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite kandi ko agomba gukomeza gukurikiranwa ari muri gereza ya Mageragere. Umwanzuro wemeje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyafashwe ku itariki 30 Mata 2026 kigumaho. Umunyamakuru Niyigaba Clement akurikiranyweho ibyaha birimo;gukubita cyangwa se kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta,kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, kurwanya ububasha bw’amategeko no guteza imvururu cyangwa imudugararo muri rubanda.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa ari muri gereza, kuba ibyaha akurikiranyweho aramutse abihamijwe yahabwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, kuba aramutse arekuwe yatoroka iperereza. Ndetse kuba yaraburanye yemera ibyaha bimwe na bimwe nabyo Urukiko rwavuze ko ari impamvu ifatika ituma agomba gukurikiranwa afunze. DC Clement yaburanye ku itariki 27 Mata 2027. Ni mu gihe yafunzwe ku itariki 31 Werurwe 2026. Kuri ubu DC Clement ategereje guhabwa itariki ngo aburane mu mizi.  