Federico Valverde ntazakina El Clásico nyuma yo gushyamirana na Aurélien Tchouaméni
Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko Federico Valverde atazakina El Clásico yo ku Cyumweru tariki 10 Gicurasi izabahuza na FC Barcelona nyuma yo gukomereka ku mutwe bitewe n'ubushyamirane yagiranye na mugenzi we Aurélien Tchouaméni mu myitozo. Abaganga b’iyi kipe bavuze ko Valverde yagize Ihungabana rikomeye ryatewe no gukomereka ku mutwe bituma agomba ku ruhuka hagati y’iminsi 10 na 14, mu gihe Tchouaméni nta mvune yagize.
Amakuru yatangajwe na Marca, avuga ko ubushyamirane bwatangiye nyuma y'imyitozo yaranzwe no gukinana imbaraga nyinshi, mbere yo gukomereza mu rwambariro. Valverde yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukomereka ku gahanga, ariko nyuma ahakana amakuru yavugaga ko aba bakinnyi bombi barwaniye mu rwambariro. Yagize ati “Ntabwo yankubise kandi nanjye ntabwo namukubise." Asobanura ko byaturutse ku munaniro n’umujinya uterwa n’ibihe bibi ikipe iri kunyuramo.
Real Madrid yatangaje kandi ko yatangiye gukurikirana imyitwarire y’aba bakinnyi imbere mu mategeko y’ikipe, icyemezo cya nyuma kikazatangazwa nyuma y’iperereza. Ibi bibaye mu gihe Madrid ishobora kubona FC Barcelona yegukana igikombe cya LaLiga mu gihe yaba nibura inganyije muri El Clásico.
Mu mezi ashize, amakuru atandukanye yavuze ko mu rwambariro rwa Madrid harimo umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’abatoza. Uwahoze atoza iyi kipe Xabi Alonso yasezeye mu ntangiriro z’uyu mwaka, naho Álvaro Arbeloa uri gutoza ubu na we bivugwa ko atabanye neza na bamwe mu bakinnyi. Andi makuru yavuze ko habayeho kutumvikana hagati ya Antonio Rüdiger, Dani Ceballos, Raúl Asencio na Kylian Mbappé, mu gihe ikipe iri no gushaka umutoza mushya ushobora gusimbura Arbeloa.



Kinyarwanda
English






