FERWAFA yahaye akazi umutoza w’abazamu watoje mu Buhinde na Pakistan
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yatangaje umutoza mushya w’abazamu usimbuye Mugabo Alex wari umaze igihe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye umutoza mushya ukomoka mu gihugu cya Brazil witwa Ramos Dal Solio Rogerio watoje mu ikipe y’igihugu ya Pakistan.
Uyu mutoza w’imyaka 52, afite ubunararibonye bw’igihe kirekire kuko amaze nibura imyaka 13 ari mu kazi ko gutoza abazamu kuko bwa mbere yatangiye iyi kariyeri muri 2012 ubwo yahabwaga akazi na Esporte Clube Santo André y’iwabo.
Ramos Dal Solio Rogerio yatoje abazamu b’ikipe y’igihugu y’u Buhinde hagati y’umwaka wa 2019 ndetse na 2020 nyuma yo kuyisohokamo yerekeza mu ikipe yitwa Esporte Clube Passo Fundo y’iwabo muri Brazil. Uyu mugabo ahawe akazi mu ikipe y’igihugu, aho yaherukaga gutoza mu mwaka ushize ubwo yatozaga abazamu b’ikipe ya Santa Cruz FC.
Ntabwo ubunararibonye Ramos Dal Solio Rogerio afite mu makipe y’ibihugu bugarukira gusa ku gutoza mu ikipe y’igihugu y’u Buhinde, ahubwo hagati y’umwaka wa 2023 na 2024 yari afite akazi mu ikipe y’igihugu ya Pakistan ari ho yavuye yerekeza muri Santa Cruz FC y’iwabo muri Brazil.
Ramos Dal Solio Rogerio asimbuye Mugabo Alex wari umaze igihe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi abifatanya n’akazi yari asanzwe afite mu ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC ko gutoza n’ubundi abazamu.



Kinyarwanda
English






