Hari ibitangazamakuru byashatse kuduca intege! Umutoza wa APR FC
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko hari ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ibyo byishakiye bigamije kubaca intege muri uyu mwaka w’imikino.
Ibi Abderrahim Taleb yabitangaje nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo ikipe ya AS Kigali ibitego 2-1 wabaye ku cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026. Uyu mutoza yagarutse kuri iyi ntsinzi yabonye yari ikenewe ndetse yishimira imikinire y’abakinnyi be bakurikije amayeri yari yahisemo gukoresha muri uyu mukino.
Abderrahim Taleb yagaragaje ko we n’abangiriza be baje bafite intego yo guhatanira ibikombe bifashishije abakinnyi bakiri bato ndetse batangira bitwara neza imbere ya Rayon Sports ku mukino wa Super Cup utangira Saison.
Yagize ati “ Mu ntangiriro z’umwaka, iyi ntego yasaga n’iri kure cyane. Abantu benshi ntibatekerezaga ko APR FC hari icyo yakora uyu mwaka. Njye n’abungiriza banjye twihaye intego yo guhatanira igikombe dukoresheje aba bakinnyi bakiri bato. Kubera Imana, twatwaye Super Cup kandi ndababwira ko mu cyumweru gitaha tuzishimira igikombe cya Shampiyona.”
Uyu mutoza yatangaje ko muri iyi Saison ibitagazamakuru byinshi byashatse kubaca intege bitangaza ibyo byishakiye ariko bisanga bafite uburambe ku buryo babashije guhangana nibyo byose bibaca intege bahuye nabyo.
Yagize ati “Mvugishije ukuri, APR FC yarenganye mu mikino imwe n’imwe. Sinjya mu bisobanuro byinshi ariko hari ibitangazamakuru byinshi bitatwubahaga, byandikaga ibintu ibyo ari byo byose kugira ngo biduce intege. Ariko ntibazi ko uburambe bwacu budufasha kurwana no kudacika intege.
Dufite umutima wa gisirikare. Bagerageje ibintu byinshi ngo baduce intege, ariko igisubizo cyanjye kiri hano, mubishaka cyangwa mutabishaka, tuzabatwara igikombe kandi tuzagera no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kubera Imana.”
Umutoza wa APR FC akomeje gutangaza ibintu bigarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye ariko bifite ishingiro kuko afite amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona kuko iyoboye mu makipe akina Shampiyona y’u Rwanda ndetse ifite n’amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 31 wa BK Pro League, yahise igira amanota 59 naho AS Kigali ikomeza kuguma mu makipe ashobora kumanuka kuko ifite amanota 29.



Kinyarwanda
English






