Harry Styles yibuze ku rutonde rw’abatumiwe na Taylor Swift mu bukwe
Taylor Swift yakundanye na Harry Styles muri Werurwe 2012 bashwana muri Mutarama 2013. Urukundo rwabo rwaravuzwe cyane kugeza ubwo ruhawe akabyiniriro ka'Haylor'. Ku itariki 27 Ukwakira 2023 Taylor Swift yakoze indirimbo yise'Is It Over Now' igaragaza ko urukundo rwe na Harry Styles rwarangiye burundu.
Taylor Swift ku rutonde rw’abatumiwe mu bukwe bwe ntabwo yigeze atekereza gushyiraho Harry Styles bakundanye igihe kirekire. Taylor Swift yakundanye na Harry Styles mu 2012 kugeza muri Mutarama 2013. Ubwo bashwanaga, bari mu biruhuko I Virgin Islands.
Kuba Harry Styles ataratumiwe byavuye kuri Travis Kelce utifuza ko uwo wahoze akundana n’umugore we yakandagira mu bukwe bwabo. Abo ku ruhande rwa Taylor Swift ntibifuza ko ubukwe bwabo buzamo kidobya cyangwa se ibihe byashize bikaba byakongera kugaragara muri uwo muhango bifuza ko ubukwe bwabo bugenda neza.
Icyakora nubwo Harry Styles atatumiwe, umukunzi we uvanga umuziki no gukina filime, Zoë Kravitz yabonye ubutumire ariko handitseho ko azitabira ubukwe ari umwe.
Taylor Swift,amakuru ahari yemeza ko akunda cyane Zoë Kravitz ku buryo kwitabira ubukwe bwe nta kibazo kuba azabwitabira ari wenyine atari kumwe na Harry Styles bakundana. Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce buzaba muri Nyakanga 2026 mu mujyi wa New York



Kinyarwanda
English






