issa
Icyambu cya Dar es Salaam,umugongo uhetse ubukungu bwa Kigali

May 5, 2026 - 11:19
 0

U Rwanda na Tanzania bemerenyije gukuraho ayo mananiza y’imisoro y’iyoyongera ku mizigo(Non Tarrif Barriers). Mu 2022 ibicuruzwa by’u Rwanda bica ku cyambu cya Dar es Salaam byari toni 1.677.505. Mu 2023 hanyujijwe toni 2.197.505. Ibinyura kuri kiriya cyambu birimo ikawa,icyayi n’amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereza I mahanga. Ni mu gihe ibinyurayo biza mu Rwanda byiganjemo ibiribwa, imashini, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikomoka kuri peteroli,ifumbire mva ruganda n’ibindi.

Ku itariki 4 Gicurasi 2026 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe rw’akazi muri Tanzania. Ni urugendo rwashimangiye umubano hagati y’ibihugu byombi. Perezida Kagame yaherukaga kureba mugenzi we Dr Samia Suluhu Hassan muri Mata 2023. U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja’Landlocked country’ gikoresha ibyambu bya Tanzania. Perezida Samia mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda runyuza 70% y’ibicuruzwa byose rukoresha aho rwifashisha icyambu za Dar es Salaam.

Mu 2025 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyoni 250$. U Rwanda rugowe cyane n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na Gaz ari yo mpamvu Tanzania yasabwe korohereza u Rwanda ntibisoreshwe kabiri’Non Tarrif Barriers’NTBs’ kuri serivisi z’ibyambu.

Muri rusange ibikomoka kuri peteroli na Gaz, u Rwanda rucisha ku byambu bya Tanzania, biramutse bigeze mu mihanda bigasoreshwa kabiri, byazamura ikiguzi cy’ubuzima I Kigali. Non-Tarrif Barriers, ni ibiguzi bitari imisoro isanzwe bishyirwa ku bicuruzwa nk’ibijyanye n’uburenganzira ‘Licensing’, amabwiriza, ubuziranenge n’ibindi bituma kwinjiza, gusohora no kugurisha ibicuruzwa mu bihugu bishobora kugorana no guhenda.

Icyambu cya Dar es Salaam, kinyuraho 70% y'ibicuruzwa u Rwanda rukoresha

 Indi mpamvu u Rwanda rukoresha icyambu cya Dar es Salaam ni intera ngufi ugereranyije no kunyuza ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa. Imodoka zikoresha iminsi ibiri mu rugendo rwa km 1400.