issa
Karongi: Batewe impungenge n’amazi y’umugezi ari kubasenyera

Mar 31, 2026 - 15:02
 0

Abaturage bo mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura baturiye umugezi wa Nyabahanga, bavuga ko amazi y’uyu mugezi yataye inzira yayo akaba ari gusenya umuhanda asatira ingo zabo ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya ayo mazi ashobora kuzabasenyera.

Umuturage witwa Ingabire Alphonsine wo mu Mudugudu wa Kirambo akagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura, yabwiye IGIHE, ko akurikije aho uyu mugezi wanyuraga mbere n’aho uri kunyura ubu, bibateye impungenge.

Yagize ati “Uduteye impungenge kubera ko urimo gusatira ingo zacu cyane, ku buryo hatagize igikorwa ushobora kuzuzura ukadutwarira inzu.”

Mukimbiri Théoneste, Umuyobozi wa GS Nemba, ishuri rituriye aho uyu mugezi wasatiriye ingo z’abaturage, yavuze ko icyakorwa ari uko uyu mugezi wasubizwa aho wanyuraga mbere, ndetse n’aho watangiye gutegangura umuhanda hakubakwa urukuta rw’amabuye.

Uyu muyobozi avuga ko na bo nk’ishuri uyu mugezi ubateye impungenge z’abana bava ahitwa i Nyamigina bawambuka bajya kwiga.

Ati “Iyo imvura yaguye usanga hasibye nk’abanyeshuri barenga 100 babuze uko bambuka kubera ko nta kiraro kiri hafi. Batubwiye ko bateganya kuhubaka ikiraro cyo mu kirere tukaba tubona cyaba igisubizo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko hari umushinga wo kwita kuri uyu mugezi hacibwa amaterasi uzatangira muri Nyakanga 2026, ndetse ko muri uwo mushinga hateganyijwemo gahunda yo gukora uyu muhanda uri gutengurwa na Nyabahanga.

Ati “Nasabye umuyobozi w’umurenge ko bareka aho amazi yacaga akaba ariho asubizwa ku buryo adakomeza kurya umuhanda, ndetse bizasaba ko n’abaturage bamwe bazimurwa kugira ngo batazahura n’ibibazo.”

Imibare y’Akarere ka Karongi, igaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, ibiza bimaze guhitana abantu icyenda ubaze abatwawe n’imigezi n’abishwe n’inkangu.

Ibyo biza kandi bimaze gusenyera abaturage barenga 50. Aka karere kabaruye imiryango 201 igomba kwimuka, muri yo hamaze kwimuka irenga 190, gusa ngo ibarura ry’abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga rirakomeje.