issa
Kigali: Hari abasigaye barya ibintu byose ku nkoko uretse amababa

Jun 3, 2026 - 14:21
 0

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batunguwe cyane n’uburyo muri iyi minsi nta kintu cy’inkoko kitakiribwa uretse amababa.

Bamwe mu baganiriye na UKWELITIME, bemeza ko muri iyi minsi abantu basigaye barya amajanja n’amara n’imitwe y’inkoko mu gihe mbere kubirya byafatwaga nka kirazira mu banyarwanda.

Ubwo umunyamakuru wa UKWELITIMES, yatemereraga ahantu hatandukanye babagira inkoko yasanze hari n’abantu baza kuhagura imitwe n’amajanja ndetse n’amara yazo.

Umwe mu baturage yagize ati “ Nta kintu cy’inkoko kitakiribwa uretse amababa, arega mujye mumenya ko ibihe byarahindutse ntabwo ari nka mbere ibintu bigihari.”

Karimunda Jean Marie Vianney, nawe yemeza ko ajya agura imitwe y'inkoko akajya kuyiteka.

Ati “ Nanjye imitwe y’inkoko ndayirya pe sinakubeshya ikintu ntarya n’amara naho umwijima w’inkoko n’imitwe byose ndabirya.”

Umugore witwa Uwamariya Claudine ukora akazi k’ubuzunguzayi, nawe yemeza ko hari igihe arya amara y’inkoko ariko yokeje.

Ati “ Byose turarya arega nta cyishe umutindi mujye mubimenya, njye yaba imitwe n’amajanja byose ndabirya kandi nta kibazo byari byantera.”

Yakomeje avuga ko nta kintu cyimuryohera nk’amara nk’inkoko yokeje.

Ati “ Imitwe y’inkoko nyigura ari myinshi noneho nkayitekera abana kandi barayikunda uretse ko njye nkunda kwirira amara yokeje, uzi uburyo ka Brochette k’amara karyoha?”

Umugabo ukora akazi ko kubaga inkoko Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, wanze ko amazina ye atangazwa, nawe yahamirije UKWELITIMES, ko nta kintu cy’inkoko kitakiribwa uretse amababa.

Ati “ Byose basigaye babirya uretse amababa ariko nyine nawe urabyumva ko nta mukire warya umutwe cyangwa amajanja biribwa n’abadafite ubushobozi .”

Jun 3, 2026 - 14:39