issa
Updates : Abantu umunani bafashwe bakekwaho kwiba umuzungu telefone barekuwe, uwari wayibye arafungwa

May 4, 2026 - 11:45
 0

Abantu umunani barimo abagore batatu bo mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara,Akarere ka Nyarugenge bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho kwiba umugabo w’umuzungu telefone.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uwo muzungu usanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yibwe telefone ye maze itangiye gushakishwa inzego zibishinzwe zikabona ko iherereye mu rugo rwo mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara.

Inzego z’umutekano zirimo abanyerondo ndetse na Polisi zikimara kubona iko iyo telefone iherereye muri ako gace, zahise zajya kuyishakisha ndetse zita muri yombi abantu 8 bari batuye mu rugo bikekwa ko barimo uwayibye.

Kabanda Emmanuel yagize ati “ Uriya muzungu yibwe telephone noneho polisi mu kuyishakisha ikajya ibona ko iri muri ruriya rugo nibwo yahise afata bariya bantu bose.”

Ubwo twateguraga iyi nkuru, aba bantu umunani bose bari mu maboko ya Polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars, yabwiye UKWELITIMES, ko aya makuru bayamenye ndetse n’ukekwaho kwiba telephone yafashwe.

Yagize ati “ Nta bantu umunani bafunzwe ahubwo uwibye telephone kuko yari afite imodoka mbere byagaragaye ko ari kimisagara polisi ijyayo indi nshuro bamubona ari nyabugogo ku buryo baje no kumubona Kacyiru ariko ubu yamaze gufatirwa mu Mujyi.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ubujura kubera ko nta hantu na hamwe umujura ashobora kwihisha ngo ntafatwe.

Ati “ Ubutumwa n’uko abaturage bagomba kwirinda ibikorwa by’ubujura kuko nta hantu na hamwe  yakwihisha ikindi abaturage bagomba gutanga amakuru y’abantu bakora ibyaha kuko n’uyu wari wibwe telephone impamvu yayibonye n’uko yari yabibwiye inzego zirabimenya.”

Yongeyeho ko ukekwaho kwiba iyo telephone y’uwo muzungu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Telefone iri gushakishwa ikagaragaza ko iri mu rugo ruri inyuma y'aba bamotari

May 4, 2026 - 14:48