Kiyovu Sports irashinja Meya w’umujyi wa Kigali gukoreshwa n’amarangamutima
Ikipe ya Kiyovu Sports ntiyumva icyemezo cyafashwe n’umujyi wa Kigali cyo kudakomeza kuyitera inkunga kuko babona ko cyuje “amarangamutima”, aho bemeza ko Umuyobozi w’umujyi, Dusengiyumva Samuel, asanzwe adakunda iyi kipe yabo.
Ku wa mbere tariki 1 Kamena 2026, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yoherejwe ibaruwa n’umujyi wa Kigali imenyeshwa ko amasezerano bari bafitanye guhera mu mwaka wa 2025 yarangiye tariki 30 Gicurasi 2026, atazongerwa kuko bifuza gushora mu ikipe imwe ikaba ari yo ishyirwamo imbaraga zose.
Mu kiganiro UKWELITIMES twagiranye n’umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi, yagaragaje ko meya yakoresheje amarangamutima yo kuba adakunda Kiyovu Sports ari yo mpamvu yafashe umwanzuro wo kutongera amasezerano yo gutera inkunga iyi kipe.
Yagize ati “ Uyu munsi kuba meya watowe mu myaka ine cyangwa itanu udakunda Kiyovu Sports ugakora ibikorwa bijyanye n’amarangamutima yawe[...] Ibi iyo biza kuba byarakorewe muri Njyanama, yari kuba yagenewe Kopi ariko ntayo yahawe kandi niyo yateranye itugenera amafaranga.”
Hemedi yagaragaje ko nta mpamvu n’imwe babona Kiyovu Sports yava mu maboko y’umujyi wa Kigali, ngo usigarane AS Kigali kandi utabona abantu 20 bambara imyambaro yayo.
Yagize ati “ Twe nta mpamvu n’imwe watubwira ko Kiyovu Sports ibuze igitego kimwe kugira ngo isohokere u Rwanda, uri buyireke usigarane AS Kigali utari wabona abantu 20 bambaye umwambaro wayo, ntabwo twumva uwo yaba akorera. Hazaho amakuru avuga ko atigeze akunda Kiyovu Sports, tukavuga ko agiye gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite.”
Hemedi yagaragaje ko bagiye kwegera Inzego zireberera abaturage kandi na Kiyovu Sports ari ikipe y’abaturage kugira ngo barenganurwe.
Yagize ati “ Mu Rwanda hari inzego nyinshi zireberera umuturage, Kiyovu ni ikipe y’abaturage. Icyo turi bukore ni ukubwira izo nzego zose ko kutwambura ariya mafaranga nubwo ari macye bakatuvuganira, ariko ntabwo twebwe twiteguye kurengana kuko iki gihugu nta muntu ujya arengana. Kiyovu Sports kuba iri mu mujyi wa Kigali ni amateka twasanze.”
Ntabwo ikipe ya Kiyovu Sports ari yo yacukijwe gusa kuko na Gasogi United yamaze kwandikirwa ibaruwa imenyeshwa ko inkunga yahabwaga yakuweho. Izi kipe zombi zahabwaga miliyoni 150 kuri buri imwe.
Amakuru twamenye ni uko umujyi wa Kigali ugiye gusigarana ikipe imwe ari yo AS Kigali. Iyi kipe niyo igiye gushyirwamo ubushobozi bwose bwahabwaga amakipe atatu kugira ngo ikomere maze ikomeze kuzamura umujyi wa Kigali.
Ikipe ya Kiyovu Sports yasoje Shampiyona Saison 2025/2026, iri ku mwanya wa 5 n’amanota 53, AS Kigali isoje iri ku mwanya wa 14 n’amanota 35 naho Gasogi United yo yasoje iri ku mwanya wa 15 n’amanota 35.



Kinyarwanda
English






