Minisitiri Nduhungirehe yunamiye Bob Marley wujuje imyaka 45 apfuye
Bob Marley yishwe na kanseri itaravuzweho rumwe bitewe nuko hari amakuru yagiye acaracara ahamya ko yari ikibazo mu nyungu z'Amerika mu 1970 akaba yaba yarishwe bigizwemo uruhare na CIA. Muri uwo mwaka Jamaica yari ifite minisitiri w'intebe witwa Michael Manley wari umusosiyalisiti kandi ntabwo Amerika yifuzaga ko iyo politiki igera hose. Mu 1970 hari mu ntambara y'Ubutira aho Amerika yashakaga ko ijwi rigera kure ari iriteza imbere politiki ya nyamwigendaho (capitalism) bitandukanye na Bob Marley waharaniraga ko abantu bunga ubumwe bagatahiriza umugozi umwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko imyaka 45 ishize Bob Marley apfuye ariko umuziki we ukiri mu mitima ya benshi. Yavuze ko “Umurasita uruhukire mu mbaraga”. Bob Marley yapfuye ku itariki 11 Gicurasi 1981.
Yabonye izuba ku itariki 6 Gashyantare 1945 bivuze ko yapfuye afite imyaka 36 y’amavuko. Bob Marley yamenyekanishije injyana ya Reggae ku isi binyuze mu butumwa yaririmbaga burimo guharanira impinduramatwara no kwishakamo imbaraga zo kurwanya akarengane. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko akunda indirimbo za Bob Marley zirimo;Natural Mystic,One Love,Zion Train na Bad Card. Bob Marley yatumye havuka Japanese Reggae (J Reggae).
Mu 1975 Bob Marley yagiye mu Buyapani ahura na Masahito’Pecker’ wari umuhanga mu gucuranga’percussion). Bakoranye album yitwa ‘Pecker Power’ yagiye hanze mu 1980 n’indi yitwa Instant Rasta yo mu 1981 zakorewe muri studio yitwa Chanel One Studios yo muri Jamaica. Izo album ebyiri zamenyekanishije Reggae mu Buyapani. Kuri ubu bakora iserukiramuco ryitwa Yokohama Reggae Festival na Yokohama Reggae Sai aba mu mpeshyi hagati ya Nyakanga na Kanama buri mwaka.
Umuryango w’Abarasita wamubujije gukomeza gusoma imirongo yo mu biganza by’abantu arabumvira arabihagarika. Mbere yo gutangira kwinjiza amafaranga mu muziki yabaye umukanishi mu igaraje ryitwa Chryler ryari riherereye mu ntara ya Delware muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ako kazi kamuhaye igitekerezo cy’indirimbo’Night Shift’ yasohotse kuri album yitwa’Rastaman Vibration’ yo mu 1976.
Amakuru yagiye hanze yavugaga ko Bill Oxley w'imyaka 79 y'amavuko ubwo yari ku gitanda yegereye umunota wa gupfa yicuje amaraso y'inzirakarengane yamennye. Yavuze ko hagati y'1974 n'i 1985 yishe abantu 17 abitegetswe na CIA mu nyungu z'Amerika.
Bill yavuze ko yigize gafotozi wa The New York ajya gusura Bob Marley mu myitozo y'igitaramo yari afite. Icyo gihe yajyanye inkweto zirimo ifu y'uburozi. Izo nkweto zari Converse all star zifite ingano ya nimero 10.
Yambaye inkweto y'i Buryo ahita asepfura, biba ikimenyetso ko iyo fu yamugezemo ari nayo yabaye intandaro ya kanseri yamuhitanye byihuse.
Yari virusi ya bagiteri'bacteria' itera kanseri. Iyo ifashe ku mubiri biba birangiye isakara umubiri wose.
Bill yavuze ko ubwa nyuma abona Bob yari yarananutse kandi yarogoshe ibisajye bye. Yavuze ko kanseri yakoze akazi kuko waramurebaga ukabona arashiramo cyane nta mbaraga. Nguko uko Bob Marley yapfuye.
Michael Manley yabaye inshuti na Cuba ya Fidel Castro, ibintu byababaje cyane Amerika kuko yashakaga ko ibihugu byo muri karayibe bikoresha politike ya nyamwigendaho.
Uyu mugabo yasoresheje ibicuruzwa by'Amerika anafata inganda z'abanyamerika azishyira mu biganza by'abaturage. Michael Manley yayoboye Jamaica kuva 1972 kugeza 1980.
Yabangamiye cyane inyungu z'Amerika ku butegetsi bw'abaperezida batatu Nixon, Carter na Ford. Ntabwo Amerika yashakaga ko imiyoborere y'abakominisite isakara mu birwa bya karayibe.



Kinyarwanda
English






