Minisitiri w’intebe Nsengiyumva yitabiriye itangizwa ry’inama ya 11 ya OACPS i Malabo
Kuri uyu wa 28 Werurwe 2026 mu murwa mukuru wa Malabo muri Guinea Equatorial, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yifatanyije n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muhango wo gutangiza Inama ya 11 y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (Organisation of African, Caribbean and Pacific States).
Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi baturutse mu bihugu bigize uyu muryango, bagamije kurebera hamwe uko barushaho gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’iterambere rirambye, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagaragaje ko isi iri mu bihe by’impinduka zikomeye, bityo n’uburyo bwo gutera inkunga ibikorwa bigamije iterambere bukwiye kujyana n’izo mpinduka.
Yagize ati: “Mu gihe imiterere y’Isi igenda ihinduka, birumvikana ko n’uburyo bwacu bwo gutera inkunga ibyo dukora bugomba kujyana n’izo mpinduka."
Yakomeje avuga ko U Rwanda rwizera ko OACPS ishobora kurushaho gukomeza gushimangira uruhare rwayo, ntibe gusa urubuga rw’ubufatanye, ahubwo ikaba n’urubuga rworohereza ishoramari kandi rugateza imbere impinduka mu bukungu.”
Ibi bitekerezo bigaragaza umuhate w’u Rwanda mu gushaka uburyo bushya bwo guteza imbere ubukungu, bushingiye ku bufatanye mpuzamahanga no guteza imbere ishoramari rifite ireme.
Inama ya 11 ya OACPS itegerejweho gutanga umurongo mushya ku mikoranire hagati y’ibihugu biyigize, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kongerera imbaraga ubukungu bwabyo mu buryo burambye.



Kinyarwanda
English








