Niyibizi Ramadhan ntiyumva ibyo akorerwa n’umutoza wa APR FC
Niyibizi Ramadhan yagaragaje ko atumva ukuntu arimo kwimwa umwanya wo gukina kandi we abona ari ku rwego rwiza rwo kuba yakina.
Niyibizi Ramadhan uyu mwaka w’imikino ntabwo yigeze abona umwanya wo gukina uhagije ndetse nk’umukinnyi ukina ataha izamu nta gitego cyangwa umupira uvamo igitego yigeze atanga.
Mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10, Niyibizi Ramadhan, yatangaje ko atumva ukuntu nta mwanya abona wo gukina ndetse agaragaza ko umutoza ari we utamuha amahirwe kandi yibona ari ku rwego rwiza rwo kuba yakina.
Yagize ati “ Njyewe kuva naza muri APR FC nabaga kenshi mu bakinnyi babanza mu kibuga, aka kanya ntabwo numva ukuntu ntari ku rwego rwo kuba nakina.”
Ramadhan nubwo atangaza ibi byose ariko yemeza ko yishimye cyane muri APR FC kuko ari muzima ndetse ko niyo yasohoka muri APR FC abona aho yajya hose yabona umwanya wo gukina.
Yagize ati “ Njyewe ndishimye pe! Jyewe ndi muzima, nta mvune mfite. Niyo navuga ngo nsohotse muri APR FC, nziko aho najya hose nakina, haba mu Rwanda cyangwa hanze y’u Rwanda.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 25, ukina ataha izamu aciye ku ruhande rw’iburyo ndetse no mu kibuga hagati ataha izamu, yatangaje ko umwaka utaza azaba ari umukinnyi ukina kuko atakomeza kwihanganira kumara imikino 60 adakina ngo yongere abyemere.
Yagize ati “ Umwaka utaha nzakina, wenda imana n’imfasha ikantiza ubuzima nzakina. Mfite imyaka 25, abakinnyi bari gukina i Burayi si turi mu kigero kimwe? Urumva wowe niba ushaka gutera imbere, ufite intego zo kugera i Burayi cyangwa n’ahandi wamara imikino 60 udakina ukongera ukamara indi 60 udakina? Nanjye ngomba kwitekerezaho nkakora cyane, kugira ngo ngaruke mu kibuga nkine.”
Abanyarwanda benshi bishimiye urwego ikipe ya Al Hilal SC yashyizeho Shampiyona y’u Rwanda ariko Niyibizi Ramadhan we abona abakinnyi ifite umupira bakina biba biboroheye cyane.
Yagize ati “ Ikipe igera ½ cya CAF Champions League ntushobora kuvuga ko ari ikipe yoroshye. Iyo ndi kureba bariya bakinnyi, hari igihe nicara nkavuga ngo kuki gukina umupira biborohera? Ubona gukina umupira biborohera pe! Abakinnyi nkaba Girumugisha, ubona gukina umupira biborohera.”
Ikipe ya APR FC muri iyi meshyi ibura amezi macye ngo igere, ishobora gutandukana n’abannyi benshi barimo gusoza amasezerano ndetse biteganyijwe ko izongeramo abakinnyi bashya kandi bakomeye bagomba kuyifasha kugera kure mu mikino nyafurika.
Ikipe ya APR FC yamaze kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda Saison 2025/2026, iyi kipe kandi kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, izakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro izakinamo na Rayon Sports.



Kinyarwanda
English






