issa
NLA yasabye abaturage kwirinda ibihano byo gukoresha ubutaka ibihabanye n’icyo bwagenewe

Apr 21, 2026 - 08:49
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka NLA cyatangaje ko ibishushanyo mbonera by’uturere twose tugize igihugu byamaze gutegurwa binashyirwa buri hamwe hasanzwe hareberwa serivisi z’ubutaka ndetse binashyirwa no mu ikoranabuhanga ku buryo buri wese yabibona byoroshye hagamijwe gukoresha ubutaka neza nk’uko bwagenewe, bityo ko uzongera kubaka ahagenewe guhingwa azajya abihanirwa yihanukiriwe.

Iki kigo cyavuze ko kubaka inzu ku butaka bwagenewe ubuhinzi by'umwihariko ibyakundaga kugaragara cyane mu cyaro ubu bigiye kujya bihanirwa kuko ubusobanuro bw’icyo ubutaka bwagenewe bwegerejwe aho batuye ndetse ko ubu amakuru y’ubutaka yose ari mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikoreshereze y’Ubutaka n’Ibishushanyo Mbonera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka NLA, Rutagengwa Alexis, yatangaje ko kuba ibishushanyo mbonera by’uturere twose byamaze gukorwa ndetse bikanashyirwa mu ikoranabuhanga bigamije guca burundu akajagari no kubaka ahatemerewe.

Yavuze ko abari basanzwe batuye ahari ubutaka bwagenewe ubuhinzi barakomeza kuhatura ariko bitemewe kuhubaka inzu nshya bityo ko nk'urubyiruko rushaka gushinga ingo rugomba kubaka ahagenewe guturwa, mu duce twagenewe imiturire mu kwirinda ibihano byateguriwe abazakora ibihabanye n’ibyo ibishushanyo mbonera biteganya.

Rutagengwa Alexis, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikoreshereze y’Ubutaka n’Ibishushanyo Mbonera muri NLA yavuze ko abaturage ubwabo bakwiye kumva akamaro k’igishushanyo mbonera, avuga ko iyo gikurikijwe neza byoroha kubagezaho ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi.

Ibi bishushanyo mbonera by’igihugu bishya kandi bigaragaza ahagenewe kubakwa inganda, amashuri, amavuriro, amashyamba n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, byose bigakorwa mu buryo butabangamira ubutaka bw’ubuhinzi.

Raporo ya NLA igaragaza ko mu gihugu cyose Intara y’Iburasirazuba ari yo ifite ubutaka bunini bwagenewe ubuhinzi ku kigero cya 54%. Igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 53.8%, ikurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 48.7% mu gihe Intara y’Iburengerazuba isoza na 42.6%. Naho ku rwego rw’igihugu ubutaka bugenewe ubuhinzi bungana na 48%.

NLA yibutsa abaturage ko itegeko ry’ubutaka ryo mu 2021 riteganya ibihano ku muntu wese ukoresha ubutaka mu buryo butandukanye n’icyo bwagenewe, bityo ko bakwiye kwirinda gukoresha ubutaka bwabo ibihabanye n’ibyo bwagenewe mu rwego rwo kwirinda ibyo bihano.

Apr 21, 2026 - 10:31