issa
Nyabugogo: Yatamarijwe mu ruhame nyuma yo gufatanwa Kasque y’umumotari wari umutwaye

May 15, 2026 - 11:16
 0

Umugabo wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yatamarijwe mu ruhame nyuma y’uko yibye umumotari wari umutwaye Kasque akamufatira mu igaraje riherereye mu Murenge wa Gitega hafi y’Ibagiro.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko ubwo uyu mugabo yageraga Nyabugogo, yabeshye umumotari wari umutwaye ko agiye kumuzanira amafaranga anamusaba kumutegereza iminota mike arangije ahita agenda ajyanye na kasque ye.

Bavuga ko uwo mumotari yaje kurambirwa ahita ajya kumushakisha amufatira mu igaraje aho yari arimo gushaka guhisha Kasque ye.

Kabayinda Emmanuel yagize ati “  Yayimwibye aza kwihisha aha aramufata amukubita urushyi abantu barabakiza.”

Bizimana Jean Claude yagize ati “ Hano bakunda kwiba kasque bakaza kuhihisha  kandi bibaho cyane.”

Nyuma y’uko uyu mugabo wari wibye Kasque y’umumotari afatiwe yakubiswe inshyi ndetse abaturage bahita bamusaba kuva muri ako gace bwangu no kutazakagarukamo.