issa
Nyakabanda: Abajura bakomeje gutuma utuyira tw'abagenzi dufungwa

May 19, 2026 - 13:19
 0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko babangamiwe cyane n’uburyo utuyira twinshi banyuragamo dukomeje gufungwa kubera abajura badutegeramo abantu.

Ibi bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, babibwiye UKWELITIMES nyuma y’aho inzira iri munsi y’Ikigo Nderabuzima cya Kabusunzu ifungiwe mu kwirinda ko abajura bakomeza kuyitegeramo abanyamaguru.

Aba baturage bemeza ko hari utuyira twinshi tumaze gufungwa mu rwego rwo kwirinda ko abajura bakomeza kutwamburiramo abantu.

Bavuga ko iyi nzira iri munsi y’Ikigo Nderabuzima cya Kabusunzu abajura bayitegeragamo abantu cyane ndetse bari basigaye banayamburiramo abaturage ku manywa y’ihangu nacyo bikanga.

Umwe yagize ati “ Barayifunze kubera abajura bayitegeragamo abantu, ubu ugiye ku isoko rya kimisagara bimusaba kuzenguruka.”

Kamanayo Emmanuel, nawe yemeza ko hari umuhungu uherutse kwamburirwa muri ako kayira kari munsi y’Ikigo Nderabuzima cya Kabusunzu ku mwanya agenda yambaye u busa

Undi yagize ati “ Hari umusore bahetse kuhamburira agenda yambaye ubusa kandi babikoze ku manywa.”

Umubyeyi witwa Uwiduhaye Aline, we avuga ko bitagakwiye ko inzira zifungwa kubera abajura.

Ati “ None se ubu amaherezo azaba ayahe ubu koko inzira zose bagiye kuzifunga ngo kubera abajura? None se irondo ryo rikora iki ntituryishyura amafaranga yacu.”

UKWELITIMES yagerageje guhamagara Emma Claudine Ntirenganya kugira ngo imubaze kuri iki kibazo cy’inzira zikomeje gufungwa kubare abajura, ntiyabasha kuboneka.