issa
Perezida Kagame yakiriye Faure Gnassingbe uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

May 13, 2026 - 16:47
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri wa Togo, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Mu biganiro byahuje aba bayobozi bombi kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, hibanzwe ku mubano mwiza kandi ugenda urushaho gukomera hagati y’u Rwanda na Togo, ndetse no ku buryo bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé banaganiriye ku bibazo by’umutekano n’ituze mu karere, bashimangira akamaro ko gukomeza ubufatanye mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye amahoro n’iterambere ry’akarere.

Uruzinduko rwa Perezida w'inama y'abaminisitiri wa Togo i Kigali rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho gushimangira umubano wa dipolomasi no guteza imbere inyungu rusange hagati y’abaturage babyo.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Perezida Kagame yakiriye Faure Gnassingbe uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

May 13, 2026 - 16:47
May 13, 2026 - 17:11