issa
Perezida Kagame yasabye Afurika gukoresha amahirwe ifite mu guhangana n’ibibazo by’Isi

May 14, 2026 - 10:38
 0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko Afurika ikwiye gukoresha amahirwe n’umutungo kamere ifite kugira ngo ihangane n’ibibazo bikomeje kuyugariza ndetse no kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’Isi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi bakuru b’Ibigo izwi nka Africa CEO Forum iri kubera i Kigali mu Rwanda.

Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batandatu, abayobozi ba za Guverinoma, abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abashoramari batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Afurika imaze igihe ihura n’ibibazo byinshi birimo ubukoroni, ubucakara, intambara ndetse n’ibyorezo, ariko ashimangira ko ibyo bitagakwiye gutuma umugabane uguma inyuma ahubwo ko bikwiye kubera isomo Afurika ikubakiraho iterambere ryayo.

Ati: “Hazahoraho ibibazo, twagize ibinyejana by’ibintu byinshi; ubucakara, ubukoroni, intambara, ibyorezo n’ibyo byose bizahoraho igihe cyose. Ariko ntabwo dushobora kuguma aho, dukwiye kubyigiraho mu kwagura ibyo turi gukora ubwacu kandi ibikorwa bikatuyobora ku buryo duhangana n’ibi bintu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite umutungo kamere ukomeye wagakwiye kuyifasha kwigira no guhangana ku rwego mpuzamahanga, ariko ko hakiri byinshi bikwiye gukorwa kugira ngo uwo mutungo ubyazwe umusaruro.

Yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi mu bijyanye n’ingufu zisubira ndetse n’amabuye y’agaciro akenerwa mu ikorwa rya bateri n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ati: “Iyo usubiye inyuma ubona aho Afurika yagiye ibura byinshi kandi ifite byose. Afurika ifite 60% by’ingufu z’imirasire y’izuba ku Isi, kandi ifite amabuye y’agaciro akenerwa mu gukora bateri n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko kimwe mu bituma Afurika itagera ku iterambere yifuza ari ukudakoresha uko bikwiye amahirwe ifite.

Mu butumwa bwe yavuze ati "Ndatekereza ko twatakaje byinshi binarenze kudakora ibyo twakabage dukora"

Yanahamagariye ibihugu bya Afurika gukoresha inyungu bifite mu rwego rwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu n’ibibazo bikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.