Perezida Kagame yasuye uruganda rutunganya zahabu muri Botswana
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026 mu ruzinduko muri Botswana, yasuye uruganda rwa Diamond Trading Company Botswana (DTC Botswana) ruherereye mu murwa mukuru, Gaborone.
DTC Botswana ni sosiyete ihuriweho na Leta ya Botswana hamwe na De Beers, buri ruhande rufitemo imigabane ingana na 50%.
Uru ruganda rufatwa nk’uruganda runini kandi rufite ikoranabuhanga rihanitse ku Isi mu gutondeka no kugena agaciro ka zahabu zitaratunganywa. Rufite ubushobozi bwo gutondeka zahabu zingana na miliyoni 45 za karati buri mwaka.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri uru ruganda rugaragaza ubushake bwo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’inganda.
Mu bihe bitandukanye, u Rwanda na Botswana byakomeje kugaragaza umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubukungu, ikoranabuhanga n’iterambere rirambye.



Kinyarwanda
English






