Perezida Samia Suluhu Hassan yerekeje mu Burusiya mu ruzinduko rw’akazi
Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, Dr. Samia Suluhu Hassan, yavuye mu gihugu yerekeza mu Burusiya mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu, kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 5 Kamena 2026.
Mbere yo guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Julius Nyerere (JNIA) giherereye i Dar es Salaam, kuri uyu wa 02 Kamena 2026, Perezida Samia yasezeye ku bayobozi batandukanye ba Leta n’ab’inzego z’umutekano bari baje kumuherekeza.
Uru ruzinduko rugiye gukorwa ku butumire bwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Biteganyijwe ko Perezida Samia azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu hagamijwe gukomeza no guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati ya Tanzaniya n’Uburusiya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu.
Ni urugendo rufite akamaro mu rwego rwo gukomeza umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi no gushimangira ubufatanye bumaze imyaka myinshi hagati ya Tanzaniya n’Uburusiya.
Mu gihe cy’uru ruzinduko, Perezida Samia azitabira ibikorwa bitandukanye ndetse anakirwe ku rwego rw’Igihugu na mugenzi we w’Uburusiya, Perezida Vladimir Putin.



Kinyarwanda
English






