issa
Rayon Sports izakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro idafite Richard

May 13, 2026 - 08:28
 0

Ikipe ya Rayon Sports izakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro idafite umukinnyi wayo wo hagati, Ndayishimiye Richard nyuma yo kuzuza amakarita atatu y’umuhondo.

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, wari umugoroba mwiza ku bakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Gorilla FC yari yakaniye cyane.

Ni umukino wari ukomeye wo kwishyura ariko warangiye ikipe zombi zinganyije 0-0, bituma ikipe ya Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma kubera kunganya na Gorilla FC mu mukino ubanza igitego 1-1. Rayon Sports yakomeje kubera igitego kimwe yatsinze ubwo yari yasuye Gorilla FC.

Muri uyu mukino umukinnyi wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati, Ndayishimiye Richard yakoreye ikosa Rutonesha Hesbon hakirikare cyane aza kubona ikarita y’umuhondo ituma atazagaragara ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko yahise agira amakarita atatu.

Nyuma y’umukino Haringingo Francis yatangaje ko bababajwe cyane n’iri kosa Twagirumukiza Abdoul yatangiye ikarita y’umuhondo agaragaza ko ritari ikosa rikomeye kandi Gorilla FC yo hari ayo yakoze ntiyahabwa amakarita kandi ari yo yari akomeye ku rusha irya Richard.

Yagize ati “ Ikosa ryakorewe Abedi, mwese mwabibonye. Nimusubira mu mashusho namwe muzaca urubanza rw’ikarita ryagombaga gutagwa.  Rero twagize amarangamutima kuko natwe umukino ugitangira ku munota wa mbere Ndayishimiye Richard bamuhaye ikarita y’umuhondo twavuga ko ritari rikomeye bituma atazagaragara ku mukino wa nyuma kuko yujuje amakarita atatu y’umuhondo. 

Natwe twari turimo turashaka ko babaha amakarita y’umuhondo ariko nibaza ko ikosa rya Richard ryari ryoroshye kurusha iryo Mosengo Tansele yakoze kuri Abedi.”

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma itegereje kumenya iyo izahura nayo hagati ya APR FC na Etincelles FC zirikiranura kuri uyu wa Gatatu. Umukino ubanza warangiye ikipe ya APR FC inyagiye Etincelles FC ibitego 3-1.

Ndayishimiye Richard yujuje amakarita atatu y'umuhondo atuma atazakina umukino wa nyuma

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports izakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro idafite Richard

May 13, 2026 - 08:28
May 13, 2026 - 08:30