Tennis: Yaguye mu kibuga nyuma y'umukino ukomeye muri Roland Garros
Umukinnyi wa tennis Jakub Menšík yaguye mu kibuga nyuma yo gutsinda umukino wamaze hafi amasaha atanu n'igice muri French Open 2026, yahuriyemo ya Mariano Navone.
Mensik w’imyaka 20 yatsinze Umunya-Arijantine Mariano Navone nyuma y'umukino w'amaseti atanu, ariko nyuma yo kubona iyi ntsinzi akaba yahise agwa hasi kubera umunaniro ukabije no kubabara mu mikaya.
Abaganga binjiye mu kibuga igitaraganya kugira bamuhe ubufasha, mu gihe amakuru avuga ko ubushyuhe bwari buri hejuru ya dogere 30 Celsius mu mujyi wa Paris aho iri rushanwa riri kubera.
Nyuma y'umukino, Mensik yaganiriye n'abanyamakuru agira ati “Birakabije gukinira muri ibi bihe by’ikirere, cyane cyane uri imbere y’izuba, kumara amasaha arenga ane n’igice mu kibuga, ni ibintu bikabije cyane. Mu gihe cyo kuruhuka hagati y’amaseti uba ufite umunota umwe gusa, ariko iyo wicaye usanga hasigaye nk’amasegonda 30, ku buryo nta mwanya uhagije uba ufite wo gukonjesha umubiri wawe.”
Ibi byongeye gutuma hibazwa niba amarushanwa akomeye ya Tennis akwiye gukinirwa mu bihe by'impeshyi, aho bamwe mu bakinnyi basabye ko imikino imwe yajya ikinwa nijoro.
French Open y’uyu mwaka yakomeje kurangwa n’ibibazo by’abakinnyi bagorwa n’ubushyuhe bukabije buri kugaragara hirya no hino i Burayi muri iki cyumweru.



Kinyarwanda
English






