Togo yakuyeho VISA ku Banyafurika bose
Togo yatangaje ko yakuyeho ibisabwa bya viza ku baturage b’ibihugu byose bya Afurika bashaka kujya muri icyo gihugu mu ngendo z’igihe gito ndetse iki cyemezo cyitezweho kongera umuvuduko w’ubucuruzi ku mugabane.
Ubu, Umunyafurika wese ufite pasiporo y’igihugu cye ashobora kwinjira muri Togo adafite viza mu minsi igera kuri 30, ariko agasabwa kuzuza inyandiko y’urugendo ku murongo (online travel declaration) byibuze amasaha 24 mbere yo kuhagera kugira ngo ahabwe travel slip.
Guverinoma ya Togo yavuze ko iri vugurura rigamije gushyira igihugu mu murongo w’ibihugu bifite “Gufungura imiryango ku rwego rw’Afurika,” binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ubufatanye mu bukungu.
Ibi bibaye mu gihe Afurika ikomeje gushyira imbaraga mu ntego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’icyerekezo cya Agenda 2023, aho hakomeje gusabwa ko imipaka idakwiye kuba imbogamizi ku bucuruzi, akazi n’ingendo ku Banyafurika.



Kinyarwanda
English






