issa
Toronto na Michigan biyemeje kujya bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri tariki 7 Mata

Apr 10, 2026 - 10:25
 0

Umujyi wa Toronto na leta ya Michigan batangaje ko bagiye kujya bibuka buri mwaka tariki ya 7 Mata Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe, gufata mu mugongo abarokotse no kurwanya ipfobya n’ihakana ryayo.

Muri Toronto ni icyemezo cyatangajwe n’umuyobozi w’umujyi waho muri Canada, Olivia Chow, mu gikorwa cyahuje Abanyarwanda batuye muri Canada, cyari kigamije kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Olivia Chow yavuze ko umujyi wa Toronto wiyemeje gukomeza kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufatanya n’abarokotse mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye.

Yongeyeho ko kwemeza uwo munsi ari imwe mu ntambwe yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza kwigisha amateka yayo hirya no hino ku isi hagamijwe kwirinda ko yakongera kubaho ukundi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’imiryango ihuriza hamwe Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada, barimo Alphonse Barikage uhagarariye RCA Toronto na Leo Kabalisa uhagarariye Ibuka muri Canada, hamwe n’abandi banyamuryango ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Abari bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko icyo cyemezo cy’umujyi wa Toronto cyo gufata tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari icyemezo cyiza kigamije gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kigaha icyubahiro abazize ayo mahano ndetse kikanashishikariza amahanga gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose ku isi.

Ni icyemezo kandi cyafashwe na leta ya Michigan nayo yemeje ko igiye kujya yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 buri mwaka tariki ya 7 Mata mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bishwe bazira ubusa, kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufata mu mugongo abarokotse, nk’uko byatangajwe mu ibaruwa yashyizwe hanze na Guverineri wa leta ya Michigan muri Amerika Gretchen Whitmer.

Apr 10, 2026 - 15:21