issa
Umwe mu bayobozi ba Al Merrikh SC yoherejwe muri Sudani igitaraganya kubera imyitwarire mibi

May 19, 2026 - 14:22
 0

Ubuyobozi bukuru bwa Al Merrikh SC bwasubije umwe mu bayobozi bayo muri Sudani nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi mu mukino yatsinzwemo n’Amagaju FC.

Ku itariki 17 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya Al Merrikh SC yakinnye umukino w’umunsi wa 32 na Amagaju FC urangira ikipe ya Amagaju FC itahanye intsinzi y’igitego 1-0.

Muri uyu mukino habayemo imvururu cyane hagati y’abatoza b’aya makipe yombi habamo kurwana ku buryo byateje impagaraga yaba hano mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Sudani aho iyi kipe ikomoka.

Muri izi mvururu kandi hari umuyobozi wa Al Merrikh SC wayigaragayemo, umwe mu baba bari ku ntebe y’abasimbura ufasha abatoza. Izi mvururu zatangiye hakiri kare mu mukino hagati aho abatoza bombi batukanye cyane baza guhabwa amakarita y’umuhondo biza gukomeza na nyuma y’umukino ari naho hivanzemo n’abandi bantu barimo n’uyu muyobozi wa Al Merrikh SC.

Nyuma yo kugarukwaho cyane, ikipe ya Al Merrikh SC nayo yababajwe cyane n’iyi myitwarire y’umwe mu bayobozi bayo wagaragaye muri aya makimbirane. Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, yatangaje ko uyu muyobozi wagaragaye muri ibi bikorwa yoherejwe mu gihugu cya Sudani ndetse ibindi bigiye gukurikiranwa n’ubuyobozi bukuru.

Bagize bati “ Ibyabereye mu mukino wayihuje na Amagaju FC, Al Merrikh yongeye gushimangira ko yamagana imyitwarire yose inyuranyije n’umwuka wa siporo n’irushanwa riboneye. Nk’ikipe yubahiriza ikinyabupfura, ubunyamwuga no kubahana, yahise ifata icyemezo cyo gusubiza muri Sudan umwe mu bayobozi bayo wagize uruhare mu myitwarire yatewe n’amarangamutima yabonetse muri uwo mukino, ndetse anashyirwa mu maboko y’ubuyobozi kugira ngo abazwe ibyo yakoze.”

Nubwo Al Merrikh SC yahaye ibihano umwe mu bayobozi bayo bagaragaje iyi myitwarire idahwitse, ariko igaragaza ko hari ibikorwa abakozi ba Amagaju FC bagaragaje ari nabyo byatumye amarangamutima y’abakinnyi n’abakozi ba Al Merrikh SC, azamuka.

Al Merrikh SC yanavuze ko ibyo bibazo byabaye ari ibintu byihariye bitazagira ingaruka ku mubano mwiza kandi w’icyubahiro ifitanye n’amakipe yo mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange. 

Muri iri tangazo, ikipe ya Al Merrikh SC yashimiye kandi byimazeyo uko yakiriwe hano mu Rwanda n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ndetse n’amakipe akina Shampiyona y’u Rwanda.

Mu gihe habura imikino ibiri kugira ngo Shampiyona irangire, Al Merrikh SC, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 58. Imbere yayo hari Al Hilal SC ifite amanota 73 na APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62. 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373