Uruganda rwa 'Apple' rwahombye Miliyari Zirenga 100$ nyuma yo kumurika iPhone 17
Nyuma yo kumurika iPhone 17 muri Nzeri 2025, uruganda rwa Apple rwagize igabanuka rikomeye ku isoko ry’imari aho agaciro kayo kagabanyutseho miliyari zirenga 100 z’Amadorari. Abashoramari benshi bagaragaje kutishimira udushya duke twagaragajwe ndetse no gutinda kw’ikoranabuhanga rya AI, ibintu byatumye imigabane y’iyi sosiyete imanuka cyane.
Apple yahuye n’igihombo gikomeye nyuma yo kumurika telefoni nshya za iPhone 17 muri Nzeri 2025. Raporo zitandukanye zerekanye ko agaciro ka Apple ku isoko ry’imari kagabanutseho miliyari zisaga 100 z’amadorari mu minsi mike yakurikiye icyo gikorwa.
Ibi byatewe ahanini n’abashoramari batanyuzwe n’impinduka Apple yazanye muri telefoni nshya. Benshi bavuze ko iPhone 17 itazanye udushya twinshi cyangwa impinduka zikomeye nk’izagaragaraga mu myaka yashize, ibintu byatumye bamwe batangira gushidikanya ku bushobozi bwa Apple bwo gukomeza kuyobora isoko rya Telefone zigezweho (smartphones).
Hari kandi impungenge zatewe no gutinda kw’ikoranabuhanga ry'Ubwenge buhangano (AI) Apple yari yarateguje. Abasesenguzi bagaragaje ko Apple ishobora kuba iri gusigara inyuma y’ibigo bihanganye nayo nka Google na Samsung, byo bikomeje gushyira imbaraga nyinshi muri AI.
Nyuma yo kumurika iPhone 17, imigabane ya Apple yahise imanuka cyane, aho bamwe bavuga ko iyi sosiyete yatakaje hagati ya miliyari 108 na 112 z’amadolari mu minsi ibiri gusa. Ibi byagaragaje uburyo abashoramari bahora bategereje ibintu bishya kandi bikomeye kuri Apple.
Nubwo byari bimeze gutyo, nyuma y’igihe gito imigabane yongeye kuzamuka bitewe n’uko abantu benshi batangiye gutumiza telefoni nshya za iPhone 17, cyane cyane ubwoko bwa “iPhone Air” bwashimishije benshi kubera ubunini bwayo n’imiterere mishya. Kwamamaza kwa iPhone 17 byongeye kwerekana igitutu gikomeye Apple ihorana cyo guhora izana udushya twinshi kugira ngo ikomeze kwizera kw’abakoresha n’abashoramari bayo.



Kinyarwanda
English






