issa
Abantu 8 bishwe na Gari ya Moshi, abandi benshi barakomereka

May 16, 2026 - 18:10
 0

Abantu umunani bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabereye mu murwa mukuru wa Thailand, Bangkok, nyuma y’uko gari ya moshi itwara imizigo igonganye na bisi itwara abagenzi, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ihita ikurikirwa n’inkongi y’umuriro yibasiye iyo bisi ndetse n’izindi modoka zari hafi ya sitasiyo ya gari ya moshi ijya ku kibuga cy’indege kiri rwagati muri Bangkok.

‎Ikigo gishinzwe ubutabazi cya Erawan Medical Center cyemeje ko abantu umunani ari bo bamaze kwitaba Imana, mu gihe Umuyobozi wa Polisi ya Bangkok, Urumporn Koondejsumrit, yatangaje ko abantu bagera kuri 35 ari bo bakomerekeye muri iyo mpanuka.

‎Minisitiri Wungirije ushinzwe Ubwikorezi muri Thailand, Siripong Angkasakulkiat, yavuze ko imirambo yose yabonetse imbere muri iyo bisi, ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana umubare nyakuri w’abagenzi bari bayirimo.

‎Yagize ati “Imirambo yose yabonetse imbere muri bisi, ariko kugeza ubu ntituramenya neza umubare w’abagenzi bari bayirimo.”

‎Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Thailand avuga ko impanuka yabaye ahagana saa cyenda n’iminota 40 z’amanywa ku isaha yaho, ubwo bisi na gari ya moshi byari bihagaze mu masangano y’umuhanda mbere y’uko inzego z’umutekano zihagera.

‎Iyo gari ya moshi yahise igonga iyo bisi yari ihagaze, inayikururana n’izindi modoka zari hafi aho mbere y’uko inkongi y'umuriro itangira kuyibasira.

‎Minisitiri Siripong yavuze kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, gusa ntiyagize byinshi atangaza ku birebana n'iyi mpanuka.

‎Yagize ati “Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.”

‎Abashinzwe ubutabazi ndetse n’abazimya inkongi bahise boherezwa aho impanuka yabereye kugira ngo bafashe abakomeretse no kuzimya umuriro, mu gihe abaturage n’abamotari bageragezaga kuyobora urujya n’uruza rw’ibinyabiziga bindi.

‎Kugeza ubu inkongi y'umuriro yamaze kuzimywa, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’iyi mpanuka.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Abantu 8 bishwe na Gari ya Moshi, abandi benshi barakomereka

May 16, 2026 - 18:10
May 16, 2026 - 18:28