Abasirikare b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bahawe imidali y’ishimwe ya Loni
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bahawe imidali y’ishimwe ya Loni mu muhango wabereye ku birindiro bya UN i Malakal, muri Leta ya Upper Nile, mu rwego rwo kubashimira ubunyamwuga, ubwitange n’uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro.
Aba basirikare bagize umutwe wa RWANBATT-2 bashimiwe uruhare rwabo rudasanzwe mu guteza imbere amahoro no kurinda abasivili mu bice bifatwa nk’ibifite umutekano muke muri Sudani y’Epfo.
Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Loni muri UNMISS, Maj Gen Junhui Wu, wavuze ko abasirikare b’u Rwanda bakomeje kugaragaza imyitwarire myiza, kwihangana ndetse no gukorana ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati “Iyi midali mwambitswe uyu munsi ni ikimenyetso cy’icyizere Umuryango w’Abibumbye n’umuryango mpuzamahanga babagiriye. Igaragaza ubutwari bwanyu, kwihangana n’ubunyamwuga mukomeje kugaragaza mu kazi katoroshye murimo.”
Maj Gen Wu yavuze kandi ko kuva bageze muri ubu butumwa, abasirikare b’u Rwanda bakomeje kugaragaza ubushobozi bwo gukora neza inshingano zabo, kurinda abasivili no gufasha ibikorwa by’ubutabazi kugera ku baturage mu bice bashinzwe.
Uhagarariye u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Emmanuel Kanobayire, yavuze ko abagize RWANBATT-2 bakoze inshingano zabo n’ubwitange bukomeye nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye mu kazi.
Yasobanuye ko iyi midali idashushanya gusa kurangiza inshingano, ahubwo ari ikimenyetso cy’ubwitange, ubutwari n’ukwiyemeza gukorera amahoro mpuzamahanga.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba UNMISS, abasirikare bakuru ndetse n’abahagarariye indi mitwe y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Leta ya Upper Nile.



Kinyarwanda
English






