Perezida wa Ukraine Zelensky yongeye gutaka ibitero by’Uburusiya byagabwe mu baturage
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yongeye gutaka ko Uburusiya bwongeye kumugabaho ibitero kirimbuzi bigamije gusenya igihugu cye no kurimbura abagituye.
Ni ibyo atangaje mu gihe Ukraine ikomeje kugabwaho ibitero bya drone na misile bikorwa n’ingabo z’Uburusiya, ibikomeje kwangiza ibikorwa remezo n’imiturire y’abaturage.
Volodymyr Zelensky yavuze ko ibikorwa bya dipolomasi bigamije kugarura amahoro muri ibyo bihugu byombi biri kugenda bicogora bitewe ahanini n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yafashe umwanya munini mu biganiro mpuzamahanga.
Yavuze ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatumye ikibazo cya Ukraine kigabanyirizwa uburemere ku ruhando mpuzamahanga, bituma guhabwa umwanya ngo gikemuke bigorana. Ibyo yavuze ko byanateye bimwe mu bihugu bikomeye byayiteraga inkunga kuyihagarika bikerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati.
Hari hashize igihe hagaragara agahenge hagati ya Ukraine n’Uburusiya nyuma y’ibyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yari aherutse gutangaza by’uko agiye kugira uruhare mu ikemuka ry’amakimbirane y’ibyo bihugu byombi.
Ukraine ikomeje gusaba ibihugu biyishyigikiye gukomeza kuyitera inkunga ya gisirikare, ubwirinzi bwo mu kirere ndetse n’ubundi butabazi ubwo ari bwo bwose kugira ngo ishobore guhangana n’ingaruka z’iyi ntambara imazemo igihe.



Kinyarwanda
English






