issa
Dore ibisasu bitatu bya kirimbuzi bituma isi ihora mu bwoba

May 9, 2026 - 16:42
 0

Mu gihe ibihugu bikomeye bikomeje kongera ubushobozi bwa gisirikare, hari ibisasu bicye bikomeje kuvugisha benshi kubera ubushobozi bwo kurasa kure, gutwara ibisasu bya nikereyeri ndetse n’umuvuduko mwinshi cyane bigira.

Mu isi y’iki gihe, intwaro za missile zikomeje kugira uruhare rukomeye mu mutekano n’iterabwoba hagati y’ibihugu bikomeye. Bimwe muri ibyo bihugu bikomeje guhangana mu kongera imbaraga za gisirikare, cyane cyane mu rwego rw'ibisasu bishobora kugera ku migabane itandukanye y’isi mu gihe gito cyane.

Igisasu cya mbere kiri kuvugisha benshi ni RS-28 Sarmat yakozwe n'Uburusiya. Iki gisasu kizwi kandi ku izina rya “Satan 2”, ikaba ifite ubushobozi bwo kurasa intera ndende cyane irenga kilometero 18,000. Abasesenguzi bavuga ko gishobora gutwara ibisasu byinshi bya kirimbuzi icyarimwe kandi bikibasira ahantu hatandukanye.

Ku mwanya wa kabiri hari DF-41 cy'Ubushinwa. Iki gisasu gifatwa nka kimwe mu bikoresha ikoranabuhanga rigezweho. Gifite ubushobozi bwo kugera kure cyane kandi kikaba gishobora gutwara Ibisasu byinshi bya kirimbuzi, bituma kiba intwaro iteza impungenge ibihugu byinshi.

Hari kandi LGM-30 Minuteman III gikoreshwa na Amerika. Nubwo kimaze imyaka myinshi gikoreshwa, kiracyari kimwe mu ntwaro zikomeye Amerika yishingikirizaho mu rwego rwo kwirinda ibitero bya nikiriyeri no gusubiza vuba mu gihe igihugu cyaba gitewe.

Abasesenguzi bavuga ko ibyo bisasu byose bifite ubushobozi bwo guteza ibibazo bikomeye ku mutekano mpuzamahanga mu gihe habaho intambara hagati y’ibihugu bikomeye. Ni nayo mpamvu amahanga akomeje gusaba ibiganiro bigamije kugabanya ikwirakwira ry’intwaro za kirimbuzi ku isi.

May 9, 2026 - 18:16