Tanzania: Perezida Samia yategetse ko hashyirwaho sisiteme ikurikirana abarangije igifungo
Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, yategetse inzego zibishinzwe gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abarangije ibihano by’igifungo nyuma yo kuva muri gereza, hagamijwe kugabanya abasubira mu byaha no kubafasha kongera kwisanga muri sosiyete.
Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, yategetse inzego zibishinzwe gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abarangije ibihano by’igifungo nyuma yo kuva muri gereza, hagamijwe kugabanya abasubira mu byaha no kubafasha kongera kwisanga muri sosiyete.
Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Gicurasi 2026, ubwo bari mu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya 48 cy’amahugurwa y’Ubuyobozi Bukuru (Advanced Leadership Course) y’umwaka w’amashuri wa 2025/26 wabereye mu Ishuri Rikuru ry’Amagereza ya Tanzania (Tanzania Correctional Academy) riherereye i Dar es Salaam.
Dairly news dukesha iyi nkuru, ivuga ko Perezida Samia yavuze ko iyo gahunda ikwiye gufasha inzego za Leta kumenya aho abahoze ari abagororwa bari ndetse n’ibikorwa bakora nyuma yo kurangiza ibihano byabo.
Yanavuze ko abantu nkabo bakwiye guhuzwa n’ibigo bibafasha kwiteza imbere ndetse n’abikorera kugira ngo babone amahirwe abafasha kubona amafaranga no kongera kubaka ubuzima bwabo.
Nk’uko yabigaragaje, gukomeza gukurikirana abarangije ibihano ni ingenzi kuko bifasha abahoze muri gereza kongera kubaho neza no kwirinda gusubira mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Yagize ati “Dukeneye uburyo bukomeye bwo gukurikirana no gusuzuma imibereho y’abarangije ibihano nyuma yo kuva muri gereza.”
Perezida Samia kandi yategetse ko hakorwa ubushakashatsi bugamije kumenya umubare w’abahoze ari abagororwa bongeye gukora ibyaha nyuma yo kurangiza ibihano byabo.
Yasobanuye ko imibare nk’iyo izafasha Leta gusuzuma niba gahunda zo kugorora no kwigisha imfungwa zitanga umusaruro wari uteganyijwe cyangwa niba hari ibikwiye kunozwa.
Dr Samia yashimangiye ko gahunda yo kugorora abantu itagomba kurangirira ku marembo ya gereza gusa, ahubwo ko ubufasha no kubitaho bikwiye gukomeza no hanze yayo.
Yanagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo n’abikorera, kugira ngo hafashwe gahunda zo gusubiza abahoze ari abagororwa mu buzima busanzwe no mu bikorwa bibateza imbere.



Kinyarwanda
English






