issa
Rayon Sports yatsinze Marine FC yemeza

Rayon Sports yatsinze Marine FC yemeza

May 9, 2026 - 21:13
 0

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 31 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2026.

Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice, nibwo umukino hagati ya Rayon Sports na Marine FC watangiye. Ni umukino watangiye ubona ushobora kugora Rayon Sports urebye umupira Marine FC yatangiye ikina neza kurusha Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiranye imbaraga nke kuko urebye nko mu munota 10, ntabwo yigeze ibasha kugera ku izamu rya Marine FC.

Ku munota wa 35, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Mugisha Didier wateye umupira n’imbaraga nyinshi ukorwaho na ba myugariro ba Marine FC umupira ujya mu rucundura.

Ku munota wa 40, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Ndikumana Asman. Iki gitego cyabonetse nyuma y’umupira mwiza yahawe na Bigirimana Abedi.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rayon Sports iyoboye umukino n’ibitego 2-0. Iki gice ikipe ya Rayon Sports yarushije Marine FC mu buryo bugaragara bijyana n’ibitego yabonye kandi biteguye.

Ikipe ya Marine FC yatangiranye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri urebye uko yakinaga wabonaga irimo kurusha Rayon Sports nkuko byari bimeze mu minota ya mbere y’igice cya mbere.

Ku munota wa 68, ikipe ya Marine FC yatsinze igitego gitsinzwe na Nyarugabo Moise. Ni umupira mwiza yafashe ari imbere y’urubuga rw’umuzamu wa Rayon Sports atera ishoti rikomeye Kwizera Olivier ntiyamenya aho umupira uciye.

Ikipe zombi zakomeje kugenda zatakana cyane ariko kubona ibindi bitego bikomeza kugorana cyane, umukino urangira Rayon Sports itahanye intsinzi y’ibitego 2-1.

Uyu mukino Rayon Sports yawukinnye neza ndetse irema uburyo bwinshi ariko kububyaza umusaruro biranga. Marine FC yatangiye uyu mukino ikora amakosa adakenewe ari naho havuye ibitego yatsinzwe.

Ikipe ya Rayon Sports gutsinda byatumye igira amanota 51 iguma ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Ikipe ya Marine FC yagumanye amanota 41 iri ku mwanya wa 8.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373