Ubuyobozi bwa Kivu y'Amajyaruguru bwakajije ubukangurambaga bwo kwirinda Ebola
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y'Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongeye gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje gutera impungenge mu baturage.
Mu butumwa bwatanzwe na Visi Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru ushinzwe Imari, Chadrack Amani Bahati, abaturage basabwe gukaza isuku no kwihutira kugana inzego z’ubuzima igihe bagaragaje ibimenyetso by’indwara.
Yibukije ko gukaraba intoki kenshi, gukoresha imiti yica udukoko, kugira amakenga no gutanga amakuru ku gihe bishobora gufasha mu guhagarika ikwirakwira rya Ebola no kurokora ubuzima bw’abaturage.
Ubutumwa bwe bwibanze ku gushishikariza abaturage gukorana n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira no kurwanya iki cyorezo.
Abaturage ba Kivu y'Amajyaruguru basabwe kandi gukomeza kuba maso no kubahiriza amabwiriza yose atangwa n’inzego z’ubuzima kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’iki cyorezo gihangayikishije akarere.



Kinyarwanda
English






