Nigeria: Abarenga 62,000 bamaze kwicwa bazira ukwemera kwabo
Diyosezi ya Wukari iherereye mu majyepfo ya Leta ya Taraba mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abakirisitu.
Ni amakuru yatangajwe n’Umushumba mukuru wa Diyosezi ya Wukari, Mark Maigida Nzukwein, wavuze ko kuva ibikorwa by’ubwicanyi byatangira gukorerwa abafite imyemerere yabo muri Gicurasi 2024, abarenga 62,000 bamaze kubiburiramo ubuzima, mu gihe abarenga ibihumbi 98 bamaze guhunga ingo zabo.
Mark Maigida Nzukwein yavuze ko kiliziya Gatolika 217 zimaze gusenywa ndetse ko umuryango wabo umaze kubura abapadiri bagenzi babo 16 baburiwe irengero ubwo bahungaga ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.
Nubwo leta ya Nigeria ikomeje gushyira ingufu mu guhashya imitwe yitwaje intwaro, benshi mu batuye icyo gihugu bakomeje guhunga bavuga ko nta mutekano ukirimo, by’umwihariko abatuye mu bice by’intara y’amajyepfo no mu turere tumwe na tumwe tugize intara y’amajyaruguru.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Nigeria bwasabye Leta ya Nigeria gufata ingamba zifatika kandi zihutirwa zo guhagarika ubu bwicanyi no kurinda abakirisitu bakomeje kwicwa bazizwa ukwemera kwabo.



Kinyarwanda
English






