Africa Forward Summit ihuza abaperezida 30 b’Afurika igamije iki?
Ni inama igereranywa na France-Afrique, ariko mu wundi muvuno bitewe n’uko Ubufaransa budashaka kwibona nk’igihugu gifite ijambo ku byo cyakolonije ahubwo bwifuza kwagura ubufatanye n’umubano muri Afurika.
Umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi umutekano wakajijwe. Hari impamvu zifatika bitewe n’uko Ubufaransa bwateguye iyi nama buri gushaka kongera kugira ijambo muri Afurika, umugabane abakoloni bahoze baragize nk’akarima kabo nubwo magingo aya hakiri ibihugu bitarabasha kwifatira ibyemezo ku mibereho ya buri munsi. Africa Forward Summit ni inama izahuza abakuru b’ibihugu 30 byo muri Afurika abatazaboneka bazohereza ababahagararira muri iyo nama y’iminsi ibiri baba bari kuganira na Emmanuel Macron w’Ubufaransa.
Imihanda ihegereye myinshi yafunzwe kugirango ingendo z’abantu babashe kwitabira iyo nama.
Perezida Emmanuel Macron yageze i Nairobi ku itariki 9 Gicurasi 2026 mu gutegura inama izamuhuza n'abaperezida 30 b'Afurika
Ubufaransa busa nk’ubwibuze mu ruhando mpuzamahanga kuri dipolomasi by’umwihariko nk’igihugu cyakolonije ibihugu 22 byo muri Afurika. Bimwe mu bihugu byakolonijwe n’Ubufaransa nabyo bizitabira iyo nama. Twavuga nka Gabon, Tchad, Côte d'Ivoire.
Ni inama igereranywa na France-Afrique, ariko mu wundi muvuno bitewe n’uko Ubufaransa budashaka kwibona nk’igihugu gifite ijambo ku byo cyakolonije ahubwo bwifuza kwagura ubufatanye n’umubano muri Afurika.
Umunyamabanga wa ONU, Antonio Guterres yageze muri Kenya ku itariki 9 Gicurasi 2026 yitabiriye Africa Forward Summit
Ubufaransa buzayobora G7 muri Kamena 2026. Perezida Macron akeneye kugira Afurika imuri inyuma mu kwerekana ko afite ijambo muri baganzi be bahuriye mu bihugu birindwi bikize. Muri make Ubufaransa bushaka ko imibanire mishya ishingira kuri politiki,ubucuruzi, guhanga udushya n’iterambere ry’ubukungu, ntibireberwe mu ndororwamo y’ubukoloni.



Kinyarwanda
English






