issa
Muhanga: Babiri bapfiriye mu mpanuka, abandi 15 barakomereka

May 11, 2026 - 11:21
 0

Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko mu Karere ka Muhanga habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri, abandi 15 barakomereka.

Polisi yatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Busozi, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga ku mugoroba wo ku Cyumweru  10 Gicurasi 2026.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza Kigali ndetse umushoferi yageze mu ikorosi riri ahitwa i Kivumu, ararikata riramunanira, bituma ata umukono we agonga imodoka ebyiri zari imbere ye.

Yongeyeho ko iyo kamyo yakomeje igonga imodoka ya minibus yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga, ihita irenga umuhanda.

Yemeje ko iyo mpanuka yahise ihitana abantu babiri, hakomereka n’abandi 15 bari mu modoka ya minibus.

Imirambo n’inkomere bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabgayi ndetse haracyakorwa iperereza ngo tumenye neza icyateye impanuka.