Dr Denis Mukwege yasabye ko hakorwa iperereza ku miliyoni 325$ zagenewe indishyi muri RDC
Umuganga wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel akaba n'umunyapolitiki Denis Mukwege, yatangaje impungenge zikomeye ku mafaranga miliyoni 325 z’Amadolari ya Amerika, RDC yahawe mu 2022 nk’indishyi z’abaturage n’imiryango yagizweho ingaruka n’intambara ndetse n’ibikorwa byavuzwe ko byakozwe na Uganda.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mukwege yavuze ko mu gihe inzego za Leta ya RDC zikomeje kuvugwamo ruswa, ayo mafaranga yagenwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'i La Haye ngo afashe abahuye n’ingaruka z’amakimbirane, kugeza ubu ataragezwa ku bagombaga kuyahabwa.
Yagaragaje ko abahuye n’ibyo bibazo ndetse n’imiryango yabo bagitegereje guhabwa indishyi, mu gihe ayo mafaranga bivugwa ko yaburiwe irengero.
Mukwege yavuze ko kunyereza ayo mafaranga ari ugusuzugura bikomeye abo yagombaga gufasha, asaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane irengero ryayo no kuyagaruza yose.
Yanashimangiye ko abazagaragaraho uruhare muri icyo kibazo bagomba gukurikiranwa n’ubutabera ndetse bagasubiza amafaranga yose yaba yaranyerejwe.
Aya mafaranga miliyoni 325$ yari yahawe Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’icyemezo cy’urukiko cyategekaga Uganda kwishyura indishyi kubera ibikorwa byabereye mu burasirazuba bwa RDC mu myaka yashize.



Kinyarwanda
English






