Noam Emeran watunguwe n’abakinnyi b’Amavubi afite amashyushyu yo gukinira muri Sitade Amahoro
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi uhamagawe bwa mbere, Noam Emeran, yatangaje ko yatunguwe n’ubumwe abakinnyi bafitanye ndetse agaragaza ko afite amashyushyu yo gukinira imbere y’abafana ibihumbi 45 muri Sitade Amahoro.
Ku wa Gatanu tariki 5 Kamena 2026, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakoze imyitozo ya mbere kuva yahaguruka hano mu Rwanda yerekeje hanze y’igihugu ku gukina imikino ya gishuti muri iki kiruhuko mpuzamahanga cya FIFA.
Nyuma y’iyi myitozo, Fritz Noam Emeran yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru agaragaza ko gutinda kuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, byatewe ni uko yashakaga kubanza kwitegura neza ndetse agakina imikino nk’uwabigize umwuga.
Yagize ati “ Byatinze kuko nashakaga kubanza kuba niteguye neza kugira icyo nzanira ikipe. Sinashakaga kuza kubera gusa ko nitwa Noa. Nashakaga kubanza kumva mfite urwego ruhagije. Ubu maze gukina imikino ku rwego rw’ababigize umwuga, kandi numva iki ari cyo gihe gikwiye cyo kuza.”
Uyu mukinnyi yakomeje agaragaza ko icyo yifuzaga ari ukwakirwa neza ndetse ni nako byagenze byanatumye ubu yiyumva nk’uri mu rugo.
Yagize ati “ Nakiriwe neza cyane n’umuntu wese. Sinari gusaba ibirenze ibyo. Numva ndi mu rugo rwange, kandi ibyo ni ibintu byiza cyane. Oya, nta wundi nagishije inama. Naganiriye gusa na papa wanjye.”
Yakomeje agira ati “ Icyantunguye cyane ni ubumwe bw’abakinnyi. Hari abakina hanze y’u Rwanda n’abakina imbere mu gihugu, ariko nta tandukaniro nabonye hagati yabo. Bose babaye nk’umuryango umwe, kandi icyo ni cyo cyantunguye kurusha ibindi.”
Noam Emeran yakomeje kandi agaragaza ko afitiye amashyushyu yo gukinira muri Sitade Amahoro imbere y’abafana ibihumbi 45 yuzuye neza.
Yagize ati “ Yego rwose. Ubwo nabibonaga bwa mbere naratunguwe cyane kuko ntari mbyiteze. Ubu mfite amatsiko menshi yo gukinira imbere y’abo bafana. Inkunga yabo ihora ikomeye, ariko nkiri kure sinari nigeze mbibona n’amaso yanjye.”
Noam Emeran ni ubwa mbere ahamagawe mu ikipe y’igihugu nyuma yaho Federasiyo yamwifuje mu gihe yari akiri mu bato ba Manchester United ariko yemeye kuza arimo gukina mu Buhorandi mu ikipe yitwa Groningen ariko akaba yaratijwe muri FC Emmen.





Kinyarwanda
English






